1Haleluya.
Mutima wanjye, shima Uwiteka.
2Nzajya nshima Uwiteka nkiriho,
Nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo.
3Ntimukiringire abakomeye,
Cyangwa umwana w'umuntu wese,
Utabonerwamo agakiza.
4Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe,
Uwo munsi imigambi ye igashira.
5Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we,
Akiringira Uwiteka Imana ye.
6 Ibyak 4.24; 14.15 Ni we waremye ijuru n'isi,
N'inyanja n'ibibirimo byose,
Akomeza umurava iteka ryose.
7Aca imanza zitabera zirenganura abarenganwa,
Agaburira abashonji ibyokurya,
Uwiteka ni we ubohora imbohe.
8Uwiteka ni we uhumura impumyi,
Uwiteka ni we wemesha abahetamye,
Uwiteka ni we ukunda abakiranutsi.
9Uwiteka ni we urinda abasuhuke,
Aramira impfubyi n'umupfakazi,
Ariko inzira y'abanyabyaha arayigoreka.
10Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose,
Imana yawe, Siyoni izayihoraho ibihe byose.
Haleluya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.