Yobu 12 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yobu ahinyura amagambo y'incuti ze

1Maze Yobu arasubiza ati

2“Boshye ari mwe bantu gusa,

Kandi ubwenge buzapfana namwe.

3Ariko nanjye nzi ubwenge ntimubundusha,

Ese ibyo hari utabizi?

4Meze nk'ushungerwa n'umuturanyi we,

Ari jye watabazaga Imana ikantabara,

None umukiranutsi utunganye bamugize ibitwenge.

5Umutima w'uguwe neza urimo gusuzugura umuntu ubonye amakuba,

Abanyerera bagenewe gusekwa.

6Ingo z'abambuzi zirahirwa,

N'abarakaza Imana babona amahoro,

Amaboko yabo ni yo bagize imana yabo.

7“Nuko ubaze inyamaswa na zo zizakwigisha,

N'inyoni zo mu kirere na zo zizagusobanurira,

8Cyangwa uvugane n'isi na yo izakwigisha,

Kandi amafi yo mu nyanja azakubwira.

9Muri ibyo byose ni ikihe kitazi

Ko ukuboko k'Uwiteka ari ko kwakoze ibyo byose?

10Ni we ufite mu kuboko kwe ubugingo bw'ikizima cyose,

N'umwuka w'umuntu wese.

11Mbese ugutwi si ko kurobanura amagambo,

Nk'uko akanwa kumva ibyokurya?

12“Ubwenge bufitwe n'abasaza,

Kandi kumenya gufitwe n'abaramye iminsi myinshi.

13Ubwenge n'imbaraga bifitwe n'Imana,

Igira inama no kumenya.

14Dore irasenya maze ntihasubire kubakika,

Ikingirana umuntu ntihakingurike.

15Yimana amazi agakama,

Maze yayatanga akubika isi.

16“Imbaraga n'ubuhanga bifitwe na yo,

Umuriganya n'uriganywa ni abayo.

17Ijyana abajyanama ho iminyago,

N'abacamanza ikabajijisha.

18Ni yo yica amasezerano y'abami,

Kandi ikababohesha imigozi.

19Ijyana abatambyi ho iminyago,

Kandi yubika intwari.

20Imwaza amagambo y'abiringirwa,

Kandi abasaza ikabaka ubwenge.

21Ibikomangoma ibisukaho gusuzugurwa,

Kandi idohora umushumi w'intwari.

22Igaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima,

Kandi igicucu cy'urupfu igishyira mu mucyo.

23Igwiza amahanga kandi ikayarimbura,

Ni yo igaba ingabo zayo kandi ni yo izigarura.

24Abatware b'amahanga yo mu isi ibakura umutima,

Ikabazerereza mu butayu aho inzira zitari.

25Barindagirira mu mwijima ari nta mucyo bafite,

Kandi ibadandabiranya nk'umusinzi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help