1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iyo mu buryo bwa Yedutuni. Ni Zaburi ya Dawidi.
2Umutima wanjye uturize Imana yonyine,
Ni yo agakiza kanjye gaturukaho.
3Ni yo gitare cyanjye yonyine n'agakiza kanjye,
Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa cyane.
4Muzageza he gutera umuntu ngo mumwicane mwese,
Nk'inkike ibogamye, nk'uruzitiro runyeganyega?
5Iki cyonyine ni cyo bajya inama,
Ni ukugira ngo bamusunike ngo agwe,
Ave mu cyubahiro cye.
Bishimira ibinyoma,
Basabirisha umugisha akanwa kabo,
Ariko bavumisha imitima yabo.
Sela.
6Mutima wanjye turiza Imana yonyine,
Kuko ari yo ibyiringiro byanjye biturukaho.
7Ni yo gitare cyanjye yonyine n'agakiza kanjye,
Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa.
8Imana ni yo irimo agakiza kanjye n'icyubahiro cyanjye,
Igitare cy'imbaraga zanjye n'ubuhungiro bwanjye biri mu Mana.
9Mwa bantu mwe, mujye muyiringira,
Ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere yayo,
Imana ni yo buhungiro bwacu.
Sela.
10Ni ukuri aboroheje ni umwuka gusa,
Kandi abakomeye ni ibinyoma.
Nibashyirwa mu gipimo ntibazika bazateruka,
Bose bateranye umwuka ubarusha kuremera.
11Ntimwiringire agahato,
Ntimwizigirire ubusa kunyaga,
Ubutunzi nibugwira ntibuzabaherane imitima.
12Imana yavuze rimwe, nabyumvise kabiri,
Ngo “Imana ni yo ifite ububasha.”
13 Yobu 34.11; Yer 17.10; Mat 16.27; Rom 2.6; Ibyah 2.23 Kandi ni wowe Mwami ufite imbabazi,
Kuko witura umuntu wese ibikwiriye umurimo we.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.