1Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b'ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi.
2Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w'Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana,
3ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze kugera mu isi.
4Bana bato, muri ab'Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b'isi.
5Abo ni ab'isi: ni cyo gituma bavuga iby'isi ab'isi bakabumvira.
6Ariko twebweho turi ab'Imana kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw'Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha umwuka w'ukuri n'umwuka uyobya uwo ari wo.
Imana ni urukundo; gukunda Imana na bagenzi bacu7Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n'Imana kandi azi Imana.
8Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.
9Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw'Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w'ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we.
10Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y'ibyaha byacu.
11Bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.
12 kuko ari yo yabanje kudukunda.
20Umuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye.
21Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.