1
122 Abami 2.11 Bumva ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamukira mu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba.
13Ibyah 6.12; 16.18 Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n'ubwoba bahimbaza Imana nyir'ijuru.
14Ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba.
Impanda ya karindwi15 Kuva 15.18; Dan 2.44; 7.14,27 Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw'isi bubaye ubw'Umwami wacu n'ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”
16Ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere y'Imana, bikubita hasi bubamye baramya Imana bati
17“Turagushimye Mwami Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, kuko wenze ubushobozi bwawe bukomeye ukīma.
18Zab 2.5; 110.5; 115.13 Amahanga yararakaye nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n'icyo kugororereramo abagaragu b'imbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera n'abubaha izina ryawe, aboroheje n'abakomeye, kandi n'igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.”
19 Ibyah 8.5; 16.18,21 Urusengero rw'Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y'isezerano ryayo, habaho imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, n'igishyitsi n'urubura rwinshi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.