Yona 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yona arakazwa n'uko Imana ibabariye i Nineve

1Ariko ibyo bibabaza Yona cyane ararakara,

2Kuva 34.6 asenga Uwiteka ati “Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n'imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi.

31 Abami 19.4 None rero Uwiteka, ndakwinginze unyice kuko gupfa bindutiye kubaho.”

4Uwiteka aramubaza ati “Ubwo urakaye ubwo ukoze neza?”

5Nuko Yona asohoka mu murwa yicara iruhande rwawo aherekeye iburasirazuba, aba ari ho aca ingando ayicaramo ari mu gicucu, ategereza kureba uko umurwa uzamera.

6Uwiteka Imana itegeka uruyuzi rumera aho Yona yari ari ngo rumutwikire, rumubere igicucu ku mutwe, rumukize umubabaro yari afite. Maze Yona ararunezererwa cyane.

7Bukeye bwaho Imana itegeka inanda irya urwo ruyuzi, bucya rwarabye.

8Maze izuba rivuye Uwiteka ategeka umuyaga wotsa w'iburasirazuba, izuba ryica Yona mu mutwe bituma yiheba, yisabira gupfa aravuga ati “Gupfa bindutiye kubaho.”

9Uwiteka aramubaza ati “Ukoze neza ubwo urakajwe n'uko uruyuzi rwumye?”

Aramusubiza ati “Nkoze neza kurakara, ndetse byatuma niyahura.”

10Uwiteka aramubaza ati “Ubabajwe n'uruyuzi utihingiye kandi utamejeje, uruyuzi rwameze ijoro rimwe ku rindi rukuma?

11Jyewe se sinari nkwiriye kubabazwa n'i Nineve uwo murwa munini, urimo abantu agahumbi n'inzovu ebyiri basaga batazi gutandukanya indyo n'imoso, hakabamo n'amatungo menshi?”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help