Zaburi 45 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Amarebe”. Ni Zaburi ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge. Ni indirimbo y'urukundo.

2Umutima wanjye urabize usesekara ibyiza,

Ndavuga indirimbo nahimbiye umwami,

Ururimi rwanjye ni ikaramu y'uwandika vuba.

3Uruta ubwiza abana b'abantu,

Ubukundiriza busutswe ku minwa yawe,

Ni cyo gitumye Imana iguha umugisha w'iteka.

4Wa ntwari we, ambara inkota yawe ku itako,

Ambara ubwiza bwawe n'icyubahiro cyawe.

5Ugendane icyubahiro uri ku ifarashi uneshe,

Urengere ukuri n'ubugwaneza no gukiranuka,

Ukuboko kwawe kw'iburyo kukwigishe ibitera ubwoba.

6Imyambi yawe iratyaye,

Amahanga agwa hasi imbere yawe,

Imyambi yawe iri mu mitima y'ababisha b'umwami.

7

Inanga zo mu mazu yubakishijwe amahembe y'inzovu zirakwishimishije.

10Mu bagore bawe b'icyubahiro harimo abakobwa b'abami,

Iburyo bwawe hahagaze umwamikazi yambaye izahabu yavuye Ofiri.

11Umva mukobwa, utekereze utege ugutwi,

Kandi wibagirwe ishyanga ryanyu n'inzu ya so.

12Ni cyo kizatuma umwami akunda ubwiza bwawe,

Kuko ari we mwami wawe nawe umuramye.

13Kandi umukobwa w'i Tiro azazana impano,

Kandi abatunzi bo mu bantu bazagusaba kubahakirwa.

14Umukobwa w'umwami uri mu kirambi afite ubwiza bwinshi,

Imyenda ye iboheshejwe izahabu.

15Ari buzanirwe umwami yambaye imyenda idaraje,

Abakobwa bagenzi be bamukurikiye,

Bari buzanwe aho uri.

16Bari buzanishwe umunezero n'ibyishimo,

Binjire mu nzu y'umwami.

17Mwami, mu cyimbo cya ba sogokuruza bawe,

Kizasubiramo abana bawe,

Ni bo uzagira abatware mu isi yose.

18Nzibukiriza izina ryawe ibihe byose,

Ni cyo gituma amahanga azagushima iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help