Zaburi 43 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Mana uncire urubanza,

Umburanire n'ishyanga ritagira imbabazi,

Unkize umuriganya n'ikigoryi.

2Kuko uri Imana y'igihome kinkingira,

Ni iki cyatumye unta kure?

Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n'agahato k'abanzi banjye?

3Nuko ohereza umucyo wawe n'umurava wawe binyobore,

Binjyane ku musozi wawe wera,

No mu mahema yawe.

4Maze nzajya ku gicaniro cy'Imana,

Ku Mana ni yo munezero wanjye n'ibyishimo byanjye,

Nguhimbarishe inanga Mana,

Ni wowe Mana yanjye.

5Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba?

Ni iki gitumye umpagararamo?

Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima,

Ni yo gakiza kanjye n'Imana yanjye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help