1 Zaburi ya Dawidi.
Uwiteka ndagutakiye, tebuka uze aho ndi,
Utegere ugutwi ijwi ryanjye ningutakira.
2 Ibyah 5.8 Gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk'umubavu,
No kumanika amaboko yanjye kube nk'igitambo cya nimugoroba.
3Uwiteka, shyira umurinzi imbere y'akanwa kanjye,
Rinda umuryango w'iminwa yanjye.
4Ntuhindurire umutima wanjye mu kibi cyose,
Ngo njye nkorana imirimo yo gukiranirwa n'inkozi z'ibibi,
Ne gusangira na zo ibyokurya byazo by'ingenzi.
5Umukiranutsi ankubite biraba kungirira neza,
Ampane biraba nk'amavuta asīga ku mutwe wanjye.
Umutwe wanjye we kubyanga,
Ariko gusenga kwanjye gukomeze kurwanya ibyaha bya ba bandi.
6Ubwo abacamanza babo bazatembagazwa mu manga,
Abantu bazumvira amagambo yanjye kuko aryoshye.
7Nk'uko umuntu ahinga agaca impavu,
Ni ko amagufwa yacu asandariye ku munwa w'ikuzimu.
8Uwiteka Mwami, ni wowe mpanga amaso,
Ni wowe niringira ntusuke ubugingo bwanjye.
9Undinde umutego banteze,
N'ibico by'inkozi z'ibibi.
10Abanyabyaha abe ari bo bafatwa n'ibigoyi byabo,
Ariko jyeweho mbitambuke.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.