Abacamanza 5 - Kinyarwanda Protestant Bible

Indirimbo ya Debora

1Uwo munsi Debora na Baraki mwene Abinowamu bararirimba bati

2“Abagaba barangaje imbere y'Abisirayeli,

Kandi abantu bitanze babikunze,

Nimubishimire Uwiteka.

3Nimwumve mwa bami mwe,

Mutege amatwi namwe batware.

Ngiye kuririmbira Uwiteka,

Ndaririmba ishimwe ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli.

4Uwiteka ubwo wavaga i Seyiri,

Ugaturuka mu gihugu cya Edomu,

Isi yahinze umushitsi, ijuru rirareta,

N'ibicu bitonyanga amazi.

5 baraza,

Bakurikirwa n'ingabo z'Ababenyamini hagati muri bo,

Mu ba Makiri habonekamo abagaba,

Kandi mu Bazebuluni havamo abajyana inkoni y'umutware w'ingabo.

15Abatware b'intebe ba Isakari bari kumwe na Debora,

Abandi ba Isakari bakurikira Baraki,

Birukira mu gikombe bamusibaniraho,

Ku migezi ya Rubeni bahagira inama zikomeye.

16Icyakwicaje mu mikumbi y'intama,

Gupfa kumva imyirongi y'abungeri ni iki?

Ku migezi ya Rubeni ni ho bibūranyirije cyane,

17N'Abanyagaleyadi bigumiye hakurya ya Yorodani.

Ni iki cyatumye Abadani basigara mu mato?

Abashēri na bo biyicariye mu mwaro,

Bigumira mu bigobe by'inyanja.

18Abazebuluni ni abantu bahaze amagara yabo,

Ntibatinye gupfa.

N'Abanafutali ni uko,

bitanze mu rugamba rubahanamiye.

19“Abami baraza bararwana,

Abami b'i Kanāni barwanira i Tānaki ku migezi y'i Megido,

Ariko nta kintu cy'urwunguko babonye.

20Ijuru riratabara,

Inyenyeri mu ngendo zazo zirwana na Sisera.

21Umugezi Kishoni urabatembana rwose,

Wa mugezi wa kera witwa Kishoni.

Wa bugingo bwanjye we, wasiribanze abakomeye!

22Nuko amafarashi atabaguza yambuka,

Asimbukana imbaraga, ahama.

23‘Nimuvume Merozi’, ni ko marayika w'Uwiteka yavuze.

‘Muvume abaturage baho cyane,

Kuko batatabaye Uwiteka,

Ntibatabaranye n'Uwiteka kurwanya abakomeye.’

24“Yayeli ahabwe umugisha kurusha abandi bagore,

Yayeli uwo ni we muka Heberi w'Umukeni,

Kuruta abandi bagore baba mu mahema.

25Yamusabye amazi amuha amata,

Amuzanira ikivuguto mu njome ya gipfura.

26Arambura ukuboko asingira urubambo,

Arambura n'ukw'iburyo asingira inyundo y'abakozi,

Arukubita Sisera arushimangira mu mutwe,

Rutobora muri nyiramivumbi.

27Aripfunya yikubita hasi agaramye,

Nuko amugwa ku birenge,

Aho yaguye ni ho yapfiriye.

28“Nyina wa Sisera ahanga amaso mu idirishya,

Ahanga amaso mu idirishya arira,

Ati ‘Ni iki cyatumye igare rye ritinda kuza?

Inziga z'amagare ye zitindishijwe n'iki?’

29Abanyabwenge bo mu baja be b'icyubahiro baramusubiza,

Nk'uko na we yibwiraga,

30Bati ‘Ahari babonye iminyago ni yo bakigabana,

Umugabo wese aragabana umukobwa cyangwa abakobwa babiri.

Sisera aragabana umunyago w'imyenda y'amabara,

Imyenda y'amabara idaraje,

Idarajwe amabara impande zombi,

Yo kukwambika mu ijosi.’

31“Uwiteka, ababisha bawe barakarimbuka batyo,

Ariko abagukunda babe nk'izuba rirashe ritangaje.”

Nuko igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo ine.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help