Zaburi 8 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Gititi. Ni Zaburi ya Dawidi.

2Uwiteka Mwami wacu,

Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose!

Washyize icyubahiro cyawe hejuru y'ijuru.

3 Mat 21.16 Akanwa k'abana bato n'abonka wagahaye gukomeza imbaraga zawe,

Gutsindisha abanzi bawe,

Kugira ngo uhoze umwanzi n'uhōra inzigo.

4Iyo nitegereje ijuru, umurimo w'intoki zawe,

N'ukwezi n'inyenyeri, ibyo waremye,

5 Yobu 7.17-18; Zab 144.3; Heb 2.6-8 Umuntu ni iki ko umwibuka,

Cyangwa umwana w'umuntu ko umugenderera?

6Wenze kumugira nk'Imana aburaho hato,

Umwambika ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba.

7 1 Kor 15.27; Ef 1.22; Heb 2.8 Wamuhaye gutegeka ibyo waremesheje intoki zawe,

Wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y'ibirenge bye.

8Wamuhaye gutwara intama zose n'inka,

N'inyamaswa zo mu ishyamba na zo,

9N'ibiguruka mu kirere n'amafi yo mu nyanja,

N'ibinyura mu nzira zo mu nyanja byose.

10Uwiteka Mwami wacu,

Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help