1Hariho ikibi nabonye munsi y'ijuru kijya kiremerera abantu:
2umuntu Imana yahaye ubutunzi n'ubukire n'icyubahiro, ntabure ibyo umutima we wifuza byose, ariko Imana ntimuhe inda yo kubirya, ahubwo umushyitsi akaba ari we ubyirīra, ibyo na byo ni ubusa, n'indwara mbi.
3Umuntu ubyaye abana ijana akarama imyaka myinshi, iminsi yo kubaho kwe ikagwira ariko umutima we ntuhage ibyiza, akabura n'aho ahambwa, ndavuga yuko bene uwo arutwa n'inda yavuyemo.
4Kuko iyo nda iza ari ubusa ikagenda mu mwijima, kandi izina ryayo ritwikiriwe n'umwijima,
5ndetse ntiyigeze kubona izuba haba no kurimenya, iyo nda iba iguwe neza kuruta wa wundi.
6Naho yarama imyaka ibihumbi bibiri atanezezwa n'ibyiza, mbese bose ntibajya hamwe?
7Imirimo yose umuntu akora aba akorera inda ye, nyamara ntashira umururumba.
8Umunyabwenge arusha umupfapfa iki? Umukene uzi kwitondera imbere y'abakiriho aba afite iki?
9Kubonesha amaso biruta kuzerereza umutima. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
10Ikiriho cyose cyiswe izina kera kandi umuntu azwi icyo ari cyo, ntashobora kurwanya umurusha amaboko.
11Ko haba ibintu byinshi bigwiza ibitagira umumaro, ibyo byungura umuntu iki?
12Noneho ni nde wamenya ikigirira umuntu umumaro akiriho, mu minsi yose yo kubaho kwe kutagira umumaro igahita nk'igicucu? Ni nde wabasha kubwira umuntu ibizaba munsi y'ijuru mu nyuma ze?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.