1 Yer 49.23-27; Amosi 1.3-5; Zek 9.1 Ibihanurirwa i Damasiko.
“I Damasiko hakuweho ntihakiri umurwa, hazaba itongo n'ikirundo cy'isakamburiro.
2Imidugudu ya Aroweri ibaye imyirare, izaba urwuri rw'imikumbi n'inama zayo kandi nta wuzayikoma.
3Ibihome bizashira muri Efurayimu n'ubwami buzashira i Damasiko, n'abazaba bacitse ku icumu b'i Siriya na bo bazashira. Bizaba nk'uko icyubahiro cy'Abisirayeli cyabaye.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze.
4“Uwo munsi icyubahiro cya Yakobo kizagabanuka, n'umubyibuho we uzashira ananuke.
5Kandi bizamera nk'umusaruzi utema amasaka yeze agasarura amahundo, ndetse bizamera nk'uhumba amasaka mu kibaya cy'Abarafa.
6Ariko hazasigaramo ibihumbwa nk'iby'umutini unyeganyejwe, imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori zikaragarika, hakaragarika enye cyangwa eshanu zo ku mashami y'impande z'umutini wera cyane.” Ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze.
7Uwo munsi umuntu azatumbīra Umuremyi we, amaso ye azita ku Uwera wa Isirayeli.
8Kandi ntazatumbira ibyotero byaremwe n'intoki ze, ntazita ku bukorikori bw'intoki ze cyangwa Ashera n'ibishushanyo by'izuba.
9Uwo munsi imidugudu ye ikomeye izamera nk'ahantu ho mu bibira no mu mpinga z'imisozi, aho Abisirayeli bamenesheje abantu hazaba imyirare rwose.
10Kuko wibagiwe Imana y'agakiza kawe kandi ntiwibutse igitare cy'imbaraga zawe, ni cyo gitumye utera ingemwe zo kwinezeza n'ingurukira z'inyamahanga.
11Umunsi waziteraga washyizeho uruzitiro bukeye usanga zarabije, ariko ibisarurwa bizabura ku munsi w'umubabaro n'agahinda gasāze.
12Ee! Ee! Ee! Umva imidugararo y'amahanga menshi ahorera nk'inyanja, umva no gusuma kw'amahanga asuma nk'amazi menshi yo ku rusumo.
13Amahanga azasuma nk'amazi menshi yo ku rusumo, ariko Imana izabahana, na bo bazahungira kure nk'ibishingwe byo ku misozi iyo bijyanwa n'inkubi y'umuyaga, kandi bazirukanwa nk'umukungugu utumurwa na serwakira.
14Dore ibitera ubwoba nimugoroba ariko bwajya gucya bagasanga nta bihari: uwo ni wo mugabane w'abatunyaga kandi ni byo bihembo by'abatwambura.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.