Ezekeiyeli 17 - Kinyarwanda Protestant Bible

Umugani w'ibisiga bibiri

1Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

2“Mwana w'umuntu, sākuza kandi ucire inzu ya Isirayeli umugani uti

3‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igisiga kinini gifite amababa manini kandi maremare, n'amoya menshi n'amabara atari amwe, cyaje i Lebanoni kijyana ishami ryo mu bushorishori ry'umwerezi,

4kiwukokoraho ihage ryo mu bushorishori bwawo kirijyana mu gihugu cy'ubucuruzi, maze kirishyira mu mudugudu w'abagenza.

5Kijyana no ku mbuto zo mu gihugu kiyitera mu butaka burumbuka, hafi y'amazi menshi kiba ari ho kiyishyira, kiyitera nk'umukinga.

6Maze iramera iba umuzabibu mugufi ugaba amashami, amashami yawo yerekera icyo gisiga, na yo imizi yawo ishora munsi yacyo. Nuko iba umuzabibu, umeraho amashami kandi ushibukaho amahage.

7“ ‘Hari n'ikindi gisiga kinini gifite amababa manini n'amoya menshi, nuko uwo muzabibu ukirandiraho imizi yawo kandi ucyerekeza amashami yawo, uri mu mayogi y'aho watewe kugira ngo kiwuvomerere.

8Watewe mu butaka bwiza hafi y'amazi menshi, kugira ngo umere amashami kandi were imbuto, ube n'umuzabibu mwiza.’

9“Uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese uzatoha? Ntikizarandura imizi yawo se, kikawushikuzaho imbuto kugira ngo wume, ibibabi bitoshye byose birabe? Ndetse kuwurandurana n'imizi yawo, ntibyagomba ukuboko gukomeye cyangwa abantu benshi.

10Mbese ko watewe, uzatoha? Ntuzuma rwose se, umuyaga w'iburasirazuba nuwugeraho? Uzumira mu mayogi aho wakuriye.’ ”

11Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

122 Abami 24.15-20; 2 Ngoma 36.10-13 “Nuko ubwire iyo nzu y'abagome uti ‘Mbese ntimuzi uko uwo mugani usobanurwa?’ Ubabwire uti ‘Dore umwami w'i Babuloni yaje i Yerusalemu, ajyana umwami waho n'ibikomangoma byaho, abajyana iwe i Babuloni.

13Ajyana n'uw'urubyaro rw'umwami, asezerana na we kandi aramurahiza, ajyana intwari zo mu gihugu

14kugira ngo ubwami bugwe hasi bwe kwibyutsa, ahubwo buhagarikwe no gukomeza isezerano rye.

15Ariko aramugomera atuma intumwa ze muri Egiputa, kugira ngo bamuhe amafarashi n'abantu benshi. Mbese azahirwa? Ukora nk'ibyo azarokoka? Azica isezerano kandi arokoke?

16“ ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, ni ukuri aho umwami wamwimitse atuye, uwo yasuzuguye indahiro ye akica n'isezerano rye, ni ho azapfira koko ari kumwe na we i Babuloni.

17Farawo na we, n'ingabo ze zikomeye n'ibitero bye byinshi, nta cyo azamumarira mu ntambara igihe bazarunda ibyo kuririraho, bakubaka ibihome kugira ngo barimbure abantu benshi.

18Yasuzuguye indahiro yica n'isezerano, ndetse yari yamanitse ukuboko kwe arahira ariko arengaho arabikora byose, ntabwo azarokoka.

19“ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ndirahiye, ni ukuri indahiro yanjye yasuzuguye n'isezerano ryanjye yishe, nzabigereka ku mutwe we.

20Kandi nzamuramburiraho urushundura rwanjye afatwe mu mutego wanjye, nanjye nzamujyana i Babuloni abe ari ho mwibukiriza igicumuro cye yancumuyeho.

21Kandi impunzi ze zose zo mu ngabo ze zose zizagushwa n'inkota, na bo abasigaye bazatatanirizwa mu birere byose, namwe muzamenya yuko jye Uwiteka ari jye wabivuze.

22“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Nanjye nzajyana icyo mu bushorishori bw'umwerezi maze ngitere, nzakokora ihage ryoroshye ryo mu mahage yo mu bushorishori bwawo maze nditere ahitegeye mu mpinga y'umusozi muremure,

23ku musozi muremure wa Isirayeli ni ho nzaritera, na ryo rizagaba amashami yera imbuto ribe umwerezi mwiza, kandi ibiguruka by'amoko yose bizībera munsi yawo, mu gicucu cy'amashami yawo ni ho bizaba.

24Maze ibiti byose byo mu ishyamba bizamenya yuko jye Uwiteka ari jye wacishije igiti kirekire bugufi, ngashyira hejuru igiti kigufi; numishije igiti gitoshye ntuma igiti cyumye gitoha. Jye Uwiteka narabivuze ndabisohoza.’ ”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help