Mariko 6 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yesu ari i Nazareti, atuma intumwa(Mat 10.5-15; 13.53-56; Luka 4.16-30; 9.1-6)

1Avayo ajya iwabo, abigishwa be baramukurikira.

2Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n'ibitangaza bingana bitya akora abikura he?

3Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be na bo ntiduturanye?” Ibye birabayobera.

4 amwumvira anezerewe.

21Noneho uburyo buraboneka, ku munsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode ararika abatware be, n'abatwara ingabo n'abakire b'i Galilaya ngo baze mu birori.

22Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, Herode n'abashyitsi be baramushima. Umwami ni ko kubwira uwo mukobwa ati “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.”

23Aramurahira ati “Icyo unsaba cyose ndakiguha, bona nuba umugabane wa kabiri w'ubwami bwanjye.”

24Arasohoka abaza nyina ati “Nsabe iki?”

Aramusubiza ati “Saba igihanga cya Yohana Umubatiza.”

25Muri ako kanya agaruka aho umwami ari n'ingoga, aramusaba ati “Ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.”

26Umwami arababara cyane, ariko kuko yarahiriye imbere y'abasangira na we, ananirwa kukimwima.

27Nuko uwo mwanya atuma umusirikare, amutegeka kuzana igihanga cya Yohana. Aragenda agicira mu nzu y'imbohe,

28akizana ku mbehe agiha uwo mukobwa, na we agishyīra nyina.

29Abigishwa be babyumvise baraza, bajyana umubyimba bawushyira mu mva.

Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu(Mat 14.13-21; Luka 9.10-17; Yoh 6.1-14)

30Nuko intumwa ziteranira aho Yesu ari, zimubwira ibyo zakoze byose n'ibyo zigishije.

31Arazibwira ati “Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato.” Kuko hāri benshi banyuranamo bikaba ari urujya n'uruza, babura uko barya.”

32Bagenda mu bwato bajya aho abantu bataba ngo biherēre.

33Ariko bababonye bagenda benshi barabamenya, bava mu midugudu yose barirukanka baca iy'ubutaka babatangayo.

34Kub 27.17; 1 Abami 22.17; 2 Ngoma 18.16; Ezek 34.5; Mat 9.36 Yomotse abona abantu benshi bimutera impuhwe, kuko bari bameze nk'intama zitagira umwungeri, aherako abigisha byinshi.

35Nuko umunsi ukuze abigishwa be baramwegera bati “Dore aha ntihagira abantu none umunsi urakuze,

36basezerere bajye mu ngo no mu birorero by'impande zose, bihahire yo ibyo kurya.”

37Arabasubiza ati “Mube ari mwe mubagaburira.”

Baramubaza bati “Tugende tugure imitsima y'idenariyo magana abiri tuyibahe barye?”

38Na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe? Mujye kureba.”

Babimenye baramusubiza bati “Ni itanu n'ifi ebyiri.”

39Abategeka ko bicara mu bwatsi butoshye, bigabanyijemo inteko.

40Bicara imirongo imirongo, hamwe ijana ijana, ahandi mirongo itanu mirongo itanu, batyo batyo.

41Yenda iyo mitsima itanu n'izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura imitsima ayiha abigishwa be na bo bayishyīra abantu, n'izo fi ebyiri azibagaburira bose.

42Bose bararya barahaga,

43bateranya ubuvungukira bw'imitsima n'ubw'ifi, bwuzura intonga cumi n'ebyiri.

44Abariye iyo mitsima bari abagabo ibihumbi bitanu.

Yesu agendesha amaguru hejuru y'amazi(Mat 14.22-33; Yoh 6.15-21)

45Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato bamubanzirize hakurya i Betsayida, asigara asezerera abantu.

46Amaze kubasezerera aragenda azamuka umusozi, ajya gusenga.

47Bumwiriraho ubwato bumaze kugera mu nyanja imuhengeri, naho we akiri ku butaka wenyine.

48Abonye ko bananiwe kuvugama kuko umuyaga ubaturutse imbere, mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y'inyanja, asa n'ushaka kubanyuraho.

49Ariko bamubonye agendesha amaguru hejuru y'inyanja, batekereza ko ari umuzimu barataka,

50kuko bose bari bamubonye bagakuka imitima.

Aherako arababwira ati “Nimuhumure, ni jye mwitinya.”

51Aratambuka ajya mu bwato barimo, umuyaga uratuza. Barumirwa cyane

52kuko batari basobanukiwe n'ibya ya mitsima, kandi imitima yabo yari ikinangiwe.

Akiza abarwayi benshi(Mat 14.34-36)

53Nuko bamaze gufata hakurya, bagera imusozi mu gihugu cy'i Genesareti batsīka aho.

54Bacyomoka ab'aho bamenya Yesu,

55birukanka impande zose muri icyo gihugu cyose, batangira guheka abarwayi mu ngobyi babazererana aho bamwumvise.

56N'aho yajyaga hose, ari mu birorero cyangwa mu midugudu cyangwa mu ngo bashyiraga abarwayi mu maguriro, bakamwinginga ngo nibura abemerere gukora ku nshunda z'umwenda we gusa, abazikozeho bose bagakira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help