Zaburi 46 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya bene Kōra babwirisha inanga ijwi rito. Ni indirimbo.

2Imana ni yo buhungiro bwacu n'imbaraga zacu,

Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.

3Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka,

Naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri,

4Naho amazi yaho yahorera akībirindura,

Naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo.

Sela.

5Hariho uruzi,

Imigende yarwo ishimisha ururembo rw'Imana,

Ni rwo Hera hari amahema y'Isumbabyose.

6Imana iri hagati muri rwo ntiruzanyeganyezwa,

Imana izarutabara mu museke.

7Abanyamahanga barashakuje,

Ibihugu by'abami byagize imidugararo,

Ivuga ijwi ryayo isi irayaga.

8Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe,

Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.

Sela.

9Nimuze murebe imirimo y'Uwiteka,

Kurimbura yazanye mu isi.

10Akuraho intambara kugeza ku mpera y'isi,

Avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri,

Amagare ayatwikisha umuriro.

11“Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana,

Nzashyirwa hejuru mu mahanga,

Nzashyirwa hejuru mu isi.”

12Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe,

Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.

Sela.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help