1 Samweli 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abafilisitiya banyaga isanduku y'Uwiteka mu ntambara

1Bukeye Abisirayeli batera Abafilisitiya, bagandika ahateganye na Ebenezeri. Abafilisitiya na bo bagandika kuri Afeka.

2Abafilisitiya bateza urugamba kurwanya Abisirayeli, bagisakirana Abisirayeli baneshwa n'Abafilisitiya. Muri iyo ntambara bica abagabo nk'ibihumbi bine mu rugamba rw'ingabo z'Abisirayeli.

3Nuko ingabo zigeze mu rugerero, abakuru ba Isirayeli barabazanya bati “Ni iki gitumye Uwiteka atureka tukaneshwa uyu munsi imbere y'Abafilisitiya? Nimuze tujye kwenda isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, tuyikure i Shilo tuyizane aha, kugira ngo nigera muri twe idukize amaboko y'ababisha bacu.”

4Kuva 25.22 Maze abantu batuma i Shilo, bavanayo isanduku y'isezerano ry'Uwiteka Nyiringabo, wicara hagati y'Abakerubi. Kandi abahungu bombi ba Eli, Hofuni na Finehasi, babaga ku isanduku y'isezerano ry'Imana.

5Isanduku y'isezerano ry'Uwiteka igeze mu rugerero, Abisirayeli bose bavugira hejuru n'ijwi rirenga, isi irarangīra.

6Abafilisitiya bumvise urusaku rw'amajwi yabo barabaza bati “Urwo rusaku rw'amajwi arenga ruturutse mu rugerero rw'Abaheburayo ni urw'iki?” Hanyuma bamenya ko ari isanduku y'Uwiteka isesekaye mu rugerero rwabo.

7Nuko Abafilisitiya baratinya kuko bavuze bati “Imana igeze mu rugerero rwabo.” Baravuga bati “Tubonye ishyano, kuko ibyo bitigeze kubaho!

8Tubonye ishyano! Ni nde uzadukiza amaboko y'izo mana zikomeye? Izi ni zo mana zateje Abanyegiputa ibyago bitari bimwe mu butayu.

9Nimukomere, murwane kigabo mwa Bafilisitiya mwe, mutaba ibiretwa by'Abaheburayo nk'uko bari byo. Murwane kigabo.”

10Nuko Abafilisitiya bararwana, Abisirayeli baraneshwa barirukanka, umuntu wese yiroha mu ihema rye. Habaho kurimbuka kunini mu Bisirayeli, hapfa ingabo zigenza n'amaguru inzovu eshatu.

11Kandi isanduku y'Imana iranyagwa, n'abahungu ba Eli bombi Hofuni na Finehasi, barapfa.

12Umugabo w'Umubenyamini aturumbuka mu ngabo, agera i Shilo uwo munsi imyenda ye ishishimuwe, yishyize umukungugu mu mutwe.

13Ubwo yazaga, Eli yari yicaye ku ntebe ye iruhande rw'inzira arangarijeyo, kuko yari yakuwe umutima cyane n'isanduku y'Imana. Nuko uwo mugabo ageze mu mudugudu avuga amacumu, abo mu mudugudu bose bahinduka imiborogo.

14Eli yumvise ijwi ry'umuborogo arabaza ati “Iyo midugararo ni iy'iki?” Uwo muntu aza yihuta abibwira Eli.

15Kandi Eli yari amaze imyaka mirongo urwenda n'umunani, amaso ye yari ahumye atakibona.

16Nuko uwo muntu abwira Eli ati “Ni jye wavuye mu ngabo uyu munsi, nza ikubagahu mvuye mu ntambara.”

Aramubaza ati “Byagenze bite mwana wanjye?”

17Uwo muvuzi w'amacumu aramusubiza ati “Abisirayeli bahunze Abafilisitiya. Habayeho kurimbuka kw'abantu benshi, abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, kandi isanduku y'Imana yanyazwe.”

18Amaze kuvuga iby'isanduku y'Imana, Eli ahanuka ku ntebe ye agwa ingazi ku gikingi cy'irembo akuba ijosi, arapfa, kuko yari umusaza kandi yiremereye. Yari amaze imyaka mirongo ine ari umucamanza w'Abisirayeli.

19Umukazana we muka Finehasi yari atwite inda nkuru, yenda kubyara. Nuko yumvise izo nkuru yuko isanduku y'Imana yanyazwe kandi ko sebukwe n'umugabo we bapfuye, arapfukama arabyara kuko ibise byamutunguye.

20Nuko ari bugufi bwo gupfa, abagore bamuhagaze iruhande baramubwira bati “Witinya ubyaye umuhungu.” Ntiyabasubiza, ntiyabyitaho.

21Yita uwo mwana izina Ikabodi ati “Icyubahiro gishize kuri Isirayeli.” Abivugishwa n'uko isanduku y'Imana yanyazwe, kandi n'ibya sebukwe n'umugabo we.

22Aravuga ati “Icyubahiro gishize kuri Isirayeli, kuko isanduku y'Imana yanyazwe.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help