Yobu 35 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Elihu akomeza gusubiza ati

2“Mbese wibwira yuko ibyo bitunganye, ubwo wavuze uti

‘Gukiranuka kwanjye kuruta ukw'Imana’?

3Kuko wavuze uti ‘Kuzamarira iki?’

Kandi uti

‘Nzabona nyungu ki ziruta izo mba narabonye ngikora ibyaha?’

4Ngiye kugusubiza wowe na bagenzi bawe.

5“Itegereze mu ijuru urebe,

Kandi witegereze ibicu biri hejuru uko bigusumba.

6 Yobu 22.2-3 Niba warakoze icyaha hari icyo uyitwaye?

Kandi ibicumuro byawe niba byaragwiriye na byo biyitwaye iki?

7Niba uri umukiranutsi hari icyo uyihaye?

Cyangwa se icyo ihabwa n'ukuboko kwawe ni iki?

8Icyakora ibibi byawe byababaza umuntu umeze nkawe,

Kandi umwana w'umuntu gukiranuka kwawe ni we kwagira icyo kumumarira.

9“Batakishwa no kurengana kwinshi,

Ku bwo kubabazwa n'amaboko y'abakomeye ni cyo kibatera gutabaza.

10Ariko nta wavuga ati ‘Imana Umuremyi wanjye iri he?

Kandi ari yo iduha indirimbo mu ijoro,

11Ikatwigisha kuruta inyamaswa zo mu isi,

Kandi ikaduha ubwenge kuruta ibisiga byo mu kirere.’

12Nuko barataka ariko ntihagira ubasubiza,

Bitewe n'ubwibone bw'abanyabyaha.

13Ni ukuri Imana ntiyumvira ibyo ubusa.

Ndetse Ishoborabyose ntiyabyitaho.

14“Nubwo uvuga ko utayireba,

Ariko urubanza ruri imbere yayo,

Nawe uyirindīra.

15Ariko noneho kuko idahōresha uburakari bwayo,

Ntiyite ku gasuzuguro cyane,

16Ni cyo cyatumye Yobu abumburira ubusa akanwa ke,

Akagwiza amagambo atagira icyo azi.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help