1Gusubizanya ineza guhosha uburakari,
Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.
2Ururimi rw'abanyabwenge rugaragaza ubuhanga uko bikwiriye,
Ariko akanwa k'abapfapfa gasesagura ubupfu.
3Amaso y'Uwiteka aba hose,
Yitegereza ababi n'abeza.
4Ururimi rukiza ni igiti cy'ubugingo,
Ariko urugoreka rukomeretsa umutima.
5Umupfapfa ahinyura igihano se amuhana,
Ariko uwemera gucyahwa ni we ugira amakenga.
6Mu nzu y'umukiranutsi harimo ubutunzi bwinshi,
Ariko indamu y'umunyabyaha ibamo ibyago.
7Ururimi rw'umunyabwenge rwamamaza ubuhanga,
Ariko umutima w'umupfapfa si ko ukora.
8Igitambo cy'umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka,
Ariko gusenga k'umukiranutsi kuramunezeza.
9Inzira y'umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka,
Ariko akunda ukurikira gukiranuka.
10Umuntu wiyobagiza ahanishwa igihano kibabaza,
Kandi uwanga gucyahwa azapfa.
11Ikuzimu no Kurimbuka biri imbere y'Uwiteka,
Nkanswe ibiri mu mitima y'abantu.
12Umukobanyi ntakunda gucyahwa,
Kandi ntagenderera abanyabwenge.
13Umutima unezerewe ukesha mu maso,
Ariko umutima ubabaye utera ubwihebe.
14Umutima w'ujijutse ushaka ubwenge,
Ariko akanwa k'abapfapfa gatungwa n'ubupfu.
15Iminsi y'umunyamubabaro yose ni mibi,
Ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori.
16Uduke turimo kūbaha Uwiteka,
Turuta ubutunzi bwinshi burimo impagarara.
17Kugaburirwa imboga mu rukundo,
Biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango.
18Umunyamujinya abyutsa intonganya,
Ariko utihutira kurakara arazihosha.
19Inzira y'umunyabute imeze nk'uruzitiro rurimo amahwa,
Ariko inzira y'umukiranutsi ni nyabagendwa.
20Umwana ufite ubwenge anezeza se,
Ariko umupfapfa asuzugura nyina.
21Ubupfapfa bunezeza ubuze ubwenge,
Ariko umuntu witonda yibonereza inzira itunganye.
22Aho inama itari imigambi ipfa ubusa,
Ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa.
23Umuntu yishimira ibyo asubiza abandi,
Ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!
24Ku munyabwenge inzira y'ubugingo irazamuka,
Kugira ngo ave ikuzimu mu bapfuye.
25Uwiteka azasenya urugo rw'umwibone,
Ariko azakomeza urubibi rw'umupfakazi.
26Imigambi mibi ni ikizira ku Uwiteka,
Ariko amagambo anezeza aramutunganira.
27Urarikira indamu ateza urugo rwe imidugararo,
Ariko uwanga impongano azarama.
28Umutima w'umukiranutsi utekereza icyo ari busubize,
Ariko akanwa k'umunyabyaha gasesagura ibigambo.
29Uwiteka aba kure y'inkozi z'ibibi,
Ariko yumva gusaba k'umukiranutsi.
30Amaso akeye anezeza umutima,
Kandi inkuru nziza zikomeza intege.
31Utegera ugutwi igihano kiyobora mu bugingo,
Azaba mu banyabwenge.
32Uwanga guhanwa ntiyita ku bugingo bwe,
Ariko uwemera gucyahwa yunguka ubwenge.
33Kūbaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge,
Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.