1“Umva ibyiringiro byo kuyifata ntibyabaho.
Mbese umuntu ntiyazira n'uko ayirebye gusa?
2Nta ntwari yahangara kuyibyutsa,
None se ni nde wabasha kumpagarara imbere?
3Ni nde wabanje kugira icyo ampa kugira ngo mwiture?
Ibiri munsi y'ijuru byose ni ibyanjye.
4“Sinzareka kuvuga iby'ingingo zayo,
Cyangwa ububasha bw'imbaraga zayo,
Cyangwa umubyimba wayo mwiza.
5Ni nde wabasha kuyambura umwambaro wayo w'inyuma?
Ni nde wakwishyira mu rwasaya rwayo?
6Ni nde wabasha kwasamura akanwa kayo?
Amenyo yayo uko ameze atera ubwoba.
7Imvuvu zayo zikomeye ni zo bwibone bwayo,
Zibumbabumbiye hamwe zimeze nk'izihambiranijwe.
8Ndetse rumwe rusobekerana n'urundi,
Bituma ari nta mwuka uzinyuramo.
9Zirasobekeranye,
Zirafatanye ndetse ntabwo zatandukana.
10Kwitsamura kwayo kuvamo umucyo,
Kandi amaso yayo ameze nko gutambika k'umuseke.
11Mu kanwa kayo havamo amafumbi agurumana,
Hakavamo ibishashi by'umuriro.
12Mu mazuru yayo hacucumuka umwotsi,
Nk'uva mu nkono ibira cyangwa imbingo zitwitswe.
13Umwuka wayo ukongeza amakara,
Kandi mu kanwa kayo havamo ibirimi by'umuriro.
14Mu ijosi ryayo habamo gukomera,
Igitinyiro cyayo kiyihamiriza imbere.
15Inyama zo ku mubiri wayo ziromekeranye,
Ziyifasheho ntabwo zijegajega.
16Umutima wayo ukomeye nk'ibuye,
Ni ukuri ukomeye nk'urusyo.
17Iyo yegutse intwari ziratinya,
Ubwoba bukazisaza.
18Naho hagira uyerekezaho inkota cyangwa icumu,
Cyangwa umwambi cyangwa icumu ry'irihima,
nta cyo byamara.
19Ibyuma ikabireba nk'ibyatsi,
Kandi umuringa ikawugereranya nk'igiti cyaboze.
20Umwambi ntiwayihungisha,
Amabuye y'umuhumetso ayihindukira nk'umurama.
21Ubuhiri ibureba nk'ibikūri,
Iseka guhinda ku icumu.
22Ku nda yayo ni ibivuvu bityaye,
Ku byondo ihahindura ibikuruzi.
23Iyo igeze imuhengeri irahavuguta,
Ikahahindura ifuro nk'inkono ibira,
Ituma inyanja imera nk'amavuta.
24Inyuma yayo ihasiga inzira iboneye,
Umuntu yatekereza ko imuhengeri hadendeje urubura.
25Nta yindi ihwanye na yo iri ku isi,
Yavutse itagira ubwoba.
26Yitegereza ibiri hejuru byose,
Ni yo mwami w'abana b'abibone bose.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.