Zaburi 71 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Uwiteka, ni wowe mpungiyeho,

Singakorwe n'isoni.

2Ku bwo gukiranuka kwawe unkize untabare,

Untegere ugutwi unkize.

3Umbere urutare rw'ubuturo,

Aho nzabasha kujya mpungira,

Wategetse kunkiza,

Kuko ari wowe gitare cyanjye n'igihome kinkingira.

4Mana yanjye, nyarura mu maboko y'umunyabyaha,

Nyarura mu maboko y'umunyarugomo ukiranirwa.

5Kuko ari wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka,

Ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye.

6Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye,

Ni wowe wankuye mu nda ya mama,

Nzajya ngushima iminsi yose.

7Ndi ishyano ritangaza benshi,

Ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye.

8Akanwa kanjye kazuzura ishimwe ryawe,

N'icyubahiro cyawe umunsi wire.

9Ntunte mu gihe cy'ubusaza,

Ntundeke mu gihe intege zanjye zishize.

10Kuko abanzi banjye bamvuga,

Abubikira ubugingo bwanjye bajya inama bati

11“Imana yaramuretse,

Mumwirukane, mumufate kuko atagira uwo kumukiza.”

12Mana, ntumbe kure,

Mana yanjye, tebuka untabare.

13Abanzi b'ubugingo bwanjye bakorwe n'isoni barimbuke,

Abashaka kungirira nabi bambikwe ibitutsi n'igisuzuguriro.

14Ariko jyeweho nzajya niringira iteka,

Nziyongeranya iteka kugushima.

15Akanwa kanjye kazabara inkuru yo gukiranuka kwawe,

N'agakiza kawe umunsi wire,

Kuko ntazi umubare wabyo.

16Nzajya aho uri mvuge imirimo ikomeye Umwami Uwiteka yakoze,

Nzavuga gukiranuka kwawe wenyine.

17Mana, ni wowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye,

Kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze.

18Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z'ubusaza,

Ntarabwira ab'igihe kizaza iby'amaboko yawe,

Ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.

19Mana, urugero rwo gukiranuka kwawe rugera mu ijuru,

Ni wowe wakoze ibikomeye,

Mana, ni nde uhwanye nawe?

20Ni wowe watweretse ibyago byinshi bikomeye,

Uzagaruka utuzure,

Utuzamure udukure ikuzimu.

21Ungwirize gukomera,

Uhindukire umare umubabaro.

22Nanjye nzagushimisha nebelu,

Mana yanjye, nzashima umurava wawe.

Ni wowe nzaririmbira ishimwe mbwira inanga,

Uwera w'Abisirayeli we.

23Iminwa yanjye izishima cyane,

Ubwo nzakuririmbira ishimwe,

N'ubugingo bwanjye wacunguye buzishima.

24Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe umunsi wire,

Kuko abashaka kungirira nabi bakojejwe isoni, bamwajwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help