2 Ngoma 8 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imyubakire ya Salomo(1 Abami 9.10-19)

1Imyaka makumyabiri ishize, ari yo Salomo yubakiye inzu y'Uwiteka n'inzu ye bwite,

2Salomo arongera yubaka imidugudu Hiramu yamuhaye, ayituzamo Abisirayeli.

3Hanyuma Salomo atera i Hamatisoba arahatsinda.

4Aherako yubaka i Tadumori mu butayu, n'imidugudu y'ububiko yose yubatse i Hamati.

5Kandi yubaka i Betihoroni yo haruguru n'i Betihoroni yo hepfo, imidugudu igoteshejwe inkike z'amabuye zirimo inzugi z'amarembo n'ibihindizo,

6n'i Bālati n'imidugudu y'ububiko Salomo yari afite yose, n'imidugudu icyurwamo amagare ye yose, n'imidugudu y'abagendera ku mafarashi be, n'ibyo Salomo yashatse kubakira kwinezeza byose i Yerusalemu n'i Lebanoni, no mu bihugu yategekaga byose.

7Abantu bose b'insigarizi b'Abaheti n'Abamori, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi batari Abisirayeli,

8abuzukuruza babo basigaye mu gihugu, abatarimbuwe n'Abisirayeli, ni bo Salomo yatoranyagamo abagira imbata kugeza n'ubu.

9Ariko mu Bisirayeli Salomo ntiyagiragamo imbata z'umurimo we, ahubwo bari ingabo zo kurwana, n'abatware bakuru b'ingabo ze n'abatware b'amagare ye, n'ab'abagendera ku mafarashi be.

10Abatware bakuru b'Umwami Salomo bamutwariraga bari magana abiri na mirongo itanu.

11Icyo gihe Salomo yimura umugore we, umukobwa wa Farawo wabaga mu mudugudu wa Dawidi, amushyira mu nzu yamwubakiye kuko yavugaga ati “Umugore wanjye ntazaba mu nzu ya Dawidi umwami wa Isirayeli kuko ari ahantu hera, aho isanduku y'Imana yageze.”

12Nuko Salomo ahereye ubwo akajya atambira Uwiteka ibitambo byoswa ku cyotero yubakiye Uwiteka imbere y'ibaraza.

13Kuva 23.14-17; 34.22-23; Kub 28.9; 29.39; Guteg 16.16 Agatamba ibyo Mose yategetse uko bukeye, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'ukwezi n'iby'iminsi mikuru itegetswe gatatu mu mwaka, ari yo minsi mikuru y'umutsima udasembuwe, n'umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, n'iminsi mikuru y'ingando.

14Ategeka n'ibihe by'umurimo w'abatambyi akurikije itegeko rya se Dawidi, n'iby'imirimo y'Abalewi yo guhimbaza no gukora imbere y'abatambyi nk'uko umurimo wabo w'iminsi yose wari uri, n'iby'abakumirizi uko byari biri ku marembo yose kuko ari ko Dawidi umuntu w'Imana yari yarategetse.

15Ntibagira itegeko ry'umwami barenga mu yo yategetse abatambyi n'Abalewi, ku ijambo ryose cyangwa ku bintu byabitswe.

16Nuko imirimo ya Salomo yose iratunganywa kugeza ku munsi yashyiriyeho imfatiro z'inzu y'Uwiteka, no kugeza aho yuzuriye. Nuko inzu y'Uwiteka iruzura.

17Hanyuma Salomo ajya Esiyonigeberi na Eloti, ku nkengero y'inyanja mu gihugu cya Edomu.

18Hiramu amwoherereza inkuge zijyanwa n'abagaragu be bamenyereye inyanja, bajyana n'abagaragu ba Salomo Ofiri, bakurayo italanto z'izahabu magana ane na mirongo itanu bazishyira Umwami Salomo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help