1Nuko mu mwaka wa karindwi mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baje guhanuza Uwiteka, bicara imbere yanjye.
2Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
3“Mwana w'umuntu, vugana n'abakuru ba Isirayeli ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese mwazanywe no kumpanuza? Ndirahiye ko ntazahanuzwa namwe.’ Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
4“Mbese uzabacira urubanza mwana w'umuntu, mbese uzabacira urubanza? Ubamenyeshe ibizira bya ba se
5 kugeza n'ubu.’
30“Nuko rero ubwire ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo mbese muriyanduza nk'uko ba so bagenje, mugasambana mukurikije ibizira byabo?
31Kuko iyo mutura amaturo yanyu mucisha n'abahungu banyu mu muriro, muba mwiyandurisha ibigirwamana byanyu byose kugeza na n'ubu. Mbese nahanuzwa namwe, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe? Ndirahiye yuko ntazahanuzwa namwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
32Kandi mu byo mwibwira nta na kimwe kizaba, ubwo muvuga muti “Tuzamera nk'abanyamahanga, tube nk'imiryango yo mu bindi bihugu, dukorere ibishushanyo bibajwe mu biti no mu mabuye.”
33Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye ko ngiye kubabera umwami mbategekesheje amaboko akomeye kandi arambuye, n'uburakari busesuye.
34Kandi nzabakura mu mahanga, mbateranirize hamwe mbakuze mu bihugu mwatataniyemo n'amaboko akomeye kandi arambuye, n'uburakari busesuye.
35Nzabajyana mu butayu bw'abanyamahanga, ari ho nzababuranyiriza duhanganye amaso.
36Nk'uko naburanije ba sogokuruza banyu mu butayu bwo mu gihugu cya Egiputa, ni ko nzababuranya. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.
37“ ‘Kandi nzabacisha munsi y'inkoni yanjye, maze mbazane mu ndahiro y'isezerano,
38ariko nzabakuramo abagome n'abancumuyeho mbakure mu gihugu batuyemo, kandi ntibazinjira mu gihugu cya Isirayeli. Namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.
39“ ‘Yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugende, umuntu wese akorere ibigirwamana bye, ariko hanyuma muzanyumvira, kandi izina ryanjye ryera ntabwo muzongera kuryandurisha amaturo yanyu n'ibigirwamana byanyu.
40Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ku musozi wanjye wera, ku musozi w'impinga ya Isirayeli, ni ho ab'inzu ya Isirayeli bose n'abari mu gihugu bose bazankorera. Aho ni ho nzabakirira neza, kandi ni ho nzabakira amaturo, n'umuganura w'amaturo yanyu hamwe n'ibintu byanyu byera byose.
41Nzabakira nk'ibihumura neza ubwo nzabakura mu banyamahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu mwatataniyemo, kandi nziyerekanira muri mwe imbere y'abanyamahanga ko ndi Uwera.
42Namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabajyana mu gihugu cya Isirayeli, mu gihugu narahiriye guha ba sogokuruza.
43Aho ni ho muzibukira inzira zanyu n'imirimo yanyu yose, iyo mwiyandurishije, kandi muzizinukwa ku bw'ibibi byose mwakoze.
44Kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka nimara kubagenza ntyo ngirira izina ryanjye, kuko ntakurikije ingeso zanyu mbi, cyangwa imirimo yanyu yahumanye, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.