Ezekeiyeli 34 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abungeri ba Isirayeli bahanwa

1Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

2“Mwana w'umuntu, hanura ibyerekeye ku bungeri ba Isirayeli. Uhanure ubwire abo bungeri uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Abungeri ba Isirayeli bimenya ubwabo bazabona ishyano! Mbese abungeri ntibakwiriye kuragira intama?

3Ariko mwebwe murya ibinure mukiyambika ubwoya, mubaga izibyibushye ariko ntabwo muragira intama.

4Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye n'izavunitse ntimwazunze, izatatanijwe ntimwazigaruye kandi ntimwashatse izazimiye, ahubwo mwazitegekesheje igitugu n'umwaga.

5Kub 27.17; 1 Abami 22.17; Mat 9.36; Mar 6.34 Nuko ziratatana kuko ari nta mwungeri, ziba ibiryo by'inyamaswa zose zo mu gasozi, kuko zatatanijwe.

6Intama zanjye zarorongotaniye mu misozi yose no mu mpinga y'umusozi muremure wose. Ni ukuri intama zanjye zatatanijwe mu isi yose, kandi nta waruhije azishaka habe no kuzibaririza.

7“ ‘Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa bungeri mwe ati:

8Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri ubwo intama zanjye zaretswe zikaba iminyago, zikaba n'ibiryo by'inyamaswa zose zo mu gasozi kuko ari nta mwungeri, kandi abungeri banjye ntibaruhije bazishaka, ahubwo abungeri akaba ari bo bimenya ubwabo ntibaragire intama zanjye.

9Nuko rero mwa bungeri mwe, nimwumve ijambo ry'Uwiteka ngo:

10Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Dore nibasiye abungeri, nzababaza intama zanjye kandi nzababuza kuziragira, kandi abungeri ntabwo bazongera kwimenya ubwabo. Nzakiza intama zanjye amenyo yabo ze kubabera ibyokurya.

11“ ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Dore jye, jye ubwanjye ngiye kubaririza intama zanjye nzishake.

12Uko umwungeri ashaka umukumbi we mu gihe ari mu ntama ze zatataniye kure, ni ko nzashaka intama zanjye, nzirokore nzikuye ahantu hose zatataniye mu munsi w'ikibunda n'umwijima.

13Kandi nzazizana nzikuye mu mahanga, nziteranirize hamwe nzikuye mu bihugu. Nzazizana nzigeze mu gihugu cyazo bwite, nziragire ku misozi ya Isirayeli iruhande rw'imigezi n'ahatuwe hose ho mu gihugu.

14Nzaziragira mu rwuri rwiza kandi ikiraro cyazo kizaba mu mpinga z'imisozi ya Isirayeli. Ni bwo zizarara mu kiraro cyiza, zikarisha urwuri rwiza rwo ku misozi ya Isirayeli.

15Jye ubwanjye ni jye uziragirira intama zanjye kandi nziruhure. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

16“ ‘Izari zazimiye nzazishaka, n'izari zirukanywe nzazigarura, izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza, ariko izibyibushye n'izifite imbaraga nzazirimbura, zose nzaziragiza gukiranuka.

17“ ‘Kandi nawe mukumbi wanjye, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye guca urubanza rw'amatungo n'ayandi, n'urw'amasekurume y'intama n'amasekurume y'ihene.

18Nimwumve, mwarishije urwuri rwiza. Mbese mwarabisuzuguye bituma muvungagura urusigaye? Mwashotse amazi y'urubogobogo, mwarabisuzuguye bituma mwangiza ayo mushigaje mukayatoba?

19Maze intama zanjye zo zirya ibyo mwavungavunze, zikanywa ayo mwatobye.

20“ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka ababwira ati: Dore jye, jye ubwanjye ngiye guca urubanza rw'intama zibyibushye n'izindi zonze.

21Kuko mwabyigishije izirwaye zose urubavu, mukazisunikisha igitugu, mukazitera amahembe yanyu kugeza ubwo mwazitatanirije kure,

22ni cyo gituma ngiye kurokora umukumbi wanjye, ntabwo zizaba iminyago ukundi, kandi nzaca urubanza rw'amatungo n'ayandi.

23Ibyah 7.17 Nzaziha umwungeri umwe uzaziragira, ari we mugaragu wanjye Dawidi. Azazikenura kandi azazibera umwungeri.

24Ezek 37.24 Nanjye Uwiteka nzaba Imana yazo, umugaragu wanjye Dawidi azibere igikomangoma. Ni jye Uwiteka wabivuze.

25Kandi nzasezerana na zo isezerano ry'amahoro, inyamaswa z'inkazi nzazimara mu gihugu, maze zibere amahoro mu butayu kandi ziryamire mu bikumba byo mu mashyamba.

26“ ‘Izo ntama zanjye n'imyanya ikikije umusozi wanjye, byose nzabigira ibihesha umugisha, kandi nzavubira imvura mu gihe cyayo. Hazagwa imvura y'umugisha.

27Maze igiti cyo mu gasozi kizera imbuto zacyo, ubutaka buzera umwero wabwo, zizibera amahoro mu gihugu cyazo, kandi zizamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze kuzica ku mugozi w'uburetwa, no kuzirokora nzivanye mu maboko y'abazihataga.

28Ntabwo zizongera kuba iminyago y'abanyamahanga, cyangwa gutanyagurwa n'inyamaswa zo mu gihugu, ahubwo zizibera amahoro ari nta wuzitera ubwoba.

29Nzazimereza urwuri ruzazibera ikirangirire, kandi ntabwo zizongera kwicirwa n'inzara mu gihugu, cyangwa gukozwa isoni n'amahanga ukundi.

30Na zo zizamenya yuko jye Uwiteka Imana yazo ndi kumwe na zo, kandi yuko inzu ya Isirayeli ari yo bwoko bwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

31Namwe ntama zanjye, intama z'urwuri rwanjye, muri abantu nanjye ndi Imana yanyu.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help