Yeremiya 41 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ishimayeli yica Gedaliya n'abandi benshi

1 2 Abami 25.25 Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w'igikomangoma, kandi umutware ukomeye mu batware b'umwami, azana n'abantu cumi kwa Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, arabagaburira barahasangirira.

2Maze Ishimayeli mwene Netaniya n'abantu cumi bari kumwe na we, barahagaruka bicisha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani inkota. Nuko baramwica kandi ari we umwami w'i Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu.

3Ishimayeli yica n'Abayuda bose bari kumwe na Gedaliya i Misipa, hamwe n'ingabo z'Abakaludaya zari zihari.

4Amaze kabiri yishe Gedaliya kandi nta wubizi, haza abantu mirongo inani bavuye i Shekemu,

5n'i Shilo n'i Samariya baje biyogoshesheje ubwanwa, bambaye imyambaro ishishimuye, bisharambuye ku mubiri, bafite amaturo y'ifu n'imibavu mu ntoki babizanye mu nzu y'Uwiteka.

6Nuko Ishimayeli mwene Netaniya ava i Misipa ajya kubasanganira agenda arira inzira yose, bagihura arababwira ati “Nimuze tujye kwa Gedaliya mwene Ahikamu.”

7Nuko bageze mu mudugudu hagati, Ishimayeli mwene Netaniya n'abantu be bica ba bandi babata mu rwobo.

8Ariko hari abantu cumi babonetse muri bo babwiye Ishimayeli bati “Ntutwice kuko dufite imyaka twahishe mu gasozi y'ingano na sayiri, n'amavuta ya elayo n'ubuki.” Nuko arabareka ntiyabicana na bene wabo.

9Urwobo (ni rwo rwacukujwe n'Umwami Asa kuko yatinyaga Bāsha umwami wa Isirayeli), Ishimayeli mwene Netaniya yarutayemo intumbi z'abantu yabanje kwica zose hamwe n'iya Gedaliya, azigerekeranije n'intumbi z'abo yishe hanyuma ruruzura.

10Maze Ishimayeli ajyana abasigaye i Misipa bose ari imbohe, ndetse n'abakobwa b'umwami n'abantu bose bari basigaye i Misipa, abo Nebuzaradani umutware w'abarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu. Ishimayeli mwene Netaniya abajyana ari imbohe, arahaguruka kugira ngo acikire muri bene Amoni.

Yohanani agarura imbohe Ishimayeli yari yacikanye

11Yohanani mwene Kareya n'abatware bose b'ingabo bari kumwe na we, bumvise ishyano Ishimayeli mwene Netaniya yakoze,

12baherako batabarana n'ingabo zabo zose bajya kurwana na Ishimayeli mwene Netaniya, bamusanga ku bidendezi binini biri i Gibewoni.

13Nuko abantu bose bari kumwe na Ishimayeli babonye Yohanani mwene Kareya, n'abatware b'ingabo bose bari kumwe na we barishima.

14Maze abantu bose Ishimayeli yajyanye ari imbohe abakuye i Misipa barahindukira, baragaruka basanga Yohanani mwene Kareya.

15Ariko Ishimayeli mwene Netaniya ahunga Yohanani ari kumwe n'abantu munani, ajya kwa bene Amoni.

16Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bari kumwe na we, baherako bajyana abantu basigaye bose, abo yakijije Ishimayeli mwene Netaniya ari bo bari bavuye i Misipa, Ishimayeli amaze kwica Gedaliya mwene Ahikamu. Yohanani arabagarura abavanye i Gibewoni, hari ingabo z'intambara, n'abagore n'abana n'inkone.

17Maze barahaguruka batura i Gerutikimuhamu aherekeye i Betelehemu, bashaka kujya muri Egiputa

18ku bw'Abakaludaya, kuko babatinyaga babitewe n'uko Ishimayeli mwene Netaniya yari yishe Gedaliya mwene Ahikamu, uwo umwami w'i Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help