Ezekeiyeli 44 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Maze angarura mu nzira y'irembo ry'ubuturo bwera riri inyuma ryerekeye iburasirazuba, ariko ryari ryugariwe.

2Nuko Uwiteka arambwira ati “Iri rembo rihore ryugariye, ntirikugururwe kandi ntihakagire umuntu urinyuramo, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yarinyuzemo ni cyo gituma rihora ryugariye.

3Umwami ni we uzahicara, afungurire imbere y'Uwiteka kuko ari umwami. Ajye yinjira anyuze mu nzira y'ibaraza ry'iryo rembo, kandi nasohoka abe ari yo anyuramo.”

4Maze anjyana mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi, angeza imbere y'urusengero. Nuko ndebye mbona ubwiza bw'Uwiteka bwuzuye inzu y'Uwiteka, mperako ngwa nubamye.

5Nuko Uwiteka arambwira ati “Mwana w'umuntu, gira umwete urebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe, ibyo nkubwira byose byerekeye ku mategeko y'urusengero rw'Uwiteka yose no ku mateka yarwo yose, kandi umenye neza ahinjirirwa h'urwo rusengero n'ahasohokerwa hose h'ubuturo bwera.

6“Uzabwire ba bagome ari bo ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, ibizira byanyu byose birahagije,

7ubwo mwazanye abanyamahanga badakebwe mu mutima no ku mubiri mu buturo bwanjye bwera ngo babwanduze, ari bwo nzu yanjye, igihe mutanze umutsima wanjye n'ibinure n'amaraso, maze bakica isezerano ryanjye bakongera ibizira byanyu byose.

8Kandi ntimwitondera umurimo w'ubuturo bwanjye bwera, ahubwo mwabashyize mu kigwi cyanyu ngo bakore umurimo w'ubuturo bwanjye bwera.

9Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nta munyamahanga udakebwe mu mutima no ku mubiri uzinjira mu buturo bwanjye bwera, habe n'uwo mu banyamahanga bari mu Bisirayeli.

10“ ‘Kandi n'Abalewi banyimūye, igihe Abisirayeli bayobye bakanta bagakurikira ibigirwamana byabo, bazagibwaho n'ibibi byabo.

11Ariko bazakora mu buturo bwanjye bwera ari abakumirizi b'amarembo y'urusengero, kandi bakore n'imirimo yo mu rusengero, bazajya babaga ibitambo byoswa n'ibindi bitambo bya rubanda, kandi bahagarare imbere yabo ngo babakorere.

12Kuko babakoreye bari imbere y'ibigirwamana byabo, bakabera ab'inzu ya Isirayeli igisitaza cyo kubacumuza, ni cyo cyatumye mbaramburiraho ukuboko kwanjye, kandi bazagibwaho n'ibibi byabo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

13Ntabwo bazanyegera, ngo bankorere umurimo w'ubutambyi, cyangwa kugira icyo begera cyo mu bintu byanjye byera biri ahera cyane, ahubwo bazagibwaho no gukozwa isoni kwabo, n'ibizira bakoze.

14Nyamara nzabagira abarinzi b'urusengero, mbahe gukora umurimo waho n'imirimo yose ikwiriye kurukorerwamo.

15“ ‘Abatambyi b'abalewi bene Sadoki bajyaga bakora umurimo wo mu buturo bwanjye bwera igihe Abisirayeli bayobye bakanyimūra, ni bo bazanyegera kugira ngo bankorere. Bazajya bampagarara imbere banture ibinure n'amaraso. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

16Kandi bazajye binjira mu buturo bwanjye bwera begere ameza yanjye kugira ngo bankorere, bakurikize amategeko yanjye.

17Kuva 28.39-43; Lewi 16.4 Nibinjira mu marembo y'urugo rw'imbere bazajya baza bambaye imyambaro y'ibitare. Ntibakagire icyo bambara kirimo ubwoya igihe bakorera ku marembo y'urugo rw'imbere no mu rusengero.

18Bajye bambara ibitambaro by'ibitare ku mutwe, bambare n'amakabutura y'ibitare, ntibakagire icyo bambara cyabatera gututubikana.

19Lewi 16.23 Kandi nibasohoka bagiye mu rugo rw'inyuma ari rwo rwa rubanda, bajye biyambura imyambaro yabo, iyo bambara bakorera Imana, bayibike mu byumba byera maze bambare indi myambaro kugira ngo bateza rubanda bambaye iyo myambaro yabo.

20 Lewi 21.5 “ ‘Kandi ntibakimoze cyangwa ngo batereke umusatsi, bajye biyogoshesha gusa.

21Lewi 10.9 Ntihakagire uwo mu batambyi unywa inzoga igihe bagiye kwinjira mu rugo rw'imbere.

22Lewi 21.7,13-14 Kandi ntibagacyure abapfakazi cyangwa abagore basenzw, ahubwo bajye barongora abageni bo mu rubyaro rw'ab'inzu ya Isirayeli, cyangwa se bacyure abapfakazi barongowe n'abatambyi.

23 Lewi 10.10 “ ‘Bajye bigisha ubwoko bwanjye gutandukanya ibyera n'ibitejejwe, kandi babumenyeshe ibyanduye n'ibitanduye.

24Nihaba urubanza bajye baruca bakurikije ibihwanye n'amategeko yanjye, kandi bajye bakomereza amategeko yanjye n'amateka yanjye mu birori byanjye byategetswe byose, beze n'amasabato yanjye.

25 Lewi 21.1-4 “ ‘Ntibakegere intumbi y'umuntu kugira ngo badahumana, keretse se w'uwo mutambyi cyangwa nyina, cyangwa umuhungu we cyangwa umukobwa we, cyangwa uwo bava inda imwe cyangwa mushiki we udafite umugabo, abo ni bo bakwihumanisha.

26Namara guhumanuka bamubarire iminsi irindwi.

27Umunsi azasubira mu buturo bwera mu rugo rw'imbere kugira ngo ahakorere, azatanga igitambo cye gitambirirwa ibyaha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

28 Kub 18.20 “ ‘Kandi bazagira umwandu. Ni jye mwandu wabo, mwe kuzagira umwandu mubaha muri Isirayeli, ni jye mwandu wabo.

29Kub 18.8-19 Bajye barya ituro ry'ifu n'igitambo gitambirwa ibyaha, n'igitambo gikuraho urubanza, kandi ikintu cyose cyashinganiwe Imana mu Bisirayeli kibe icyabo.

30Umuganura w'imyaka yose n'amaturo yose y'ibyo mwejeje muzatanga, bibe iby'abatambyi kandi mujye muha abatambyi umuganura w'irobe ryanyu, kugira ngo amazu yanyu ahabwe umugisha.

31Lewi 22.8 Abatambyi ntibakagire icyo barya cyabyukiwe cyangwa igikanka, ari ikiguruka cyangwa itungo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help