1 Petero 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ari ko namwe mwambara uwo mutima we nk'intwaro, kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha,

2ngo ahereko amare iminsi isigaye akiri mu mubiri atakigengwa n'irari rya kamere y'abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka.

3Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z'isoni nke, n'izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n'imigenzo izira cyane y'abasenga ibishushanyo.

4Basigaye batangazwa n'uko muri ibyo mudafatanya na bo gushayisha no gukabya ubukubaganyi nka bo bakabasebya,

5nyamara bazabibazwa n'uwiteguye guca imanza z'abazima n'abapfuye.

6Kuko icyatumye abapfuye na bo babwirwa ubutumwa bwiza, ari ukugira ngo bacirwe urubanza mu mubiri mu buryo bw'abantu, ariko babeho mu mwuka mu buryo bw'Imana.

7Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugire ubwenge mwirinda ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga.

8Imig 10.12 Ariko ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.

9Mucumbikirane mutitotomba,

10kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi.

11Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.

12Bakundwa, mwe gutangazwa n'ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumere nk'abagushije ishyano.

13Ahubwo munezezwe n'uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.

14Ubwo mutukwa babahōra izina rya Kristo murahirwa, kuko Umwuka w'ubwiza aba kuri mwe, ari we Mwuka w'Imana.

15Ntihakagire umuntu wo muri mwe ubabazwa bamuhōra kwica cyangwa kwiba, cyangwa gukora inabi yindi cyangwa kuba kazitereyemo.

16Ariko umuntu nababazwa azira kuba Umukristo ntagakorwe n'isoni, ahubwo ahimbaze Imana ku bw'iryo zina.

17Kuko igihe kigiye gusohora urubanza rukazabanziriza mu b'inzu y'Imana. Ariko se niba rubanziriza kuri twe, iherezo ry'abatumvira ubutumwa bwiza bw'Imana rizamera rite?

18Imig 11.31 Kandi niba biruhije ko abakiranutsi bakizwa, utubaha Imana n'umunyabyaha bazaba he?

19Nuko rero, abababazwa nk'uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye bakore neza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help