1 n'amabuye y'igiciro cyinshi.
12Ibyo biti bya alumugi umwami abigira inkingi zo mu nzu y'Uwiteka n'izo mu nzu y'umwami, kandi abibāzamo n'inanga na nebelu by'abaririmbyi. Nta biti bya alumugi bisa n'ibyo byongeye kuboneka ngo babizane na bugingo n'ubu.
13Nuko Umwami Salomo aha uwo mugabekazi w'i Sheba ibyo yashakaga byose n'icyo yamusabaga cyose, udashyizeho ibyo Salomo yamuhaye ku buntu bukwiriye umwami nka we. Bukeye uwo mugabekazi aherako arahaguruka, asubiranayo n'abagaragu be mu gihugu cye.
Ubutunzi bwa Salomo(2 Ngoma 9.13-29)14Izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto z'izahabu magana atandatu na mirongo itandatu n'esheshatu,
15udashyizeho izo abagenza bazanaga, n'indamu zavaga mu batunzi n'iz'abami bose ba Arabiya, n'iz'abatware b'icyo gihugu.
16Maze Salomo acurisha ingabo magana abiri mu izahabu, italanto z'izahabu magana atandatu zikajya zicurwamo ingabo imwe.
17Acura n'ingabo ntoya magana atatu mu izahabu, indatira eshatu z'izahabu zikajya zicurwamo ingabo imwe. Umwami azijisha mu nzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni.
18Kandi umwami yibārishiriza intebe nini y'ubwami mu mahembe y'inzovu, ayiteraho izahabu itunganijwe.
19Iyo ntebe yari ifite urutondagiriro rw'intambwe esheshatu, ku muguno wayo hari hihese kandi hariho n'imikindo impande zombi z'ahicarwa, n'ibishushanyo by'intare bibiri bihagaze impande zombi, iruhande rw'imikindo.
20Kandi ibindi bishushanyo by'intare bibiri byahagararaga impande zombi ku ntondagiriro uko ari esheshatu. Mu bihugu byose nta ntebe yigeze kubazwa ihwanye n'iyo.
21Kandi ibintu umwami yanyweshaga byose byari izahabu, n'ibirirwaho byo mu nzu ye y'ibiti by'ikibira cya Lebanoni byose byari izahabu itunganyijwe. Nta bintu by'ifeza byari biriho, kuko ku ngoma ya Salomo ifeza zatekerezwaga ko ari ubusa.
22Umwami yari afite inkuge ku nyanja i Tarushishi hamwe n'iza Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge z'i Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu n'ifeza, n'amahembe y'inzovu n'inkima na tawusi.
23Umwami Salomo yarushaga abami bo mu isi bose ubutunzi n'ubwenge.
24Abo mu isi bose bashakaga kureba Salomo, ngo bumve ubwenge bwe Imana yashyize mu mutima we.
25Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ari ibintu by'ifeza cyangwa iby'izahabu, n'imyambaro n'intwaro zo kurwanisha, n'imibavu n'amafarashi n'inyumbu. Ni ko byagendaga uko umwaka utashye.
26 1 Abami 5.6 Kandi Salomo yateranije amagare n'abagendera ku mafarashi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane n'abagendera ku mafarashi inzovu imwe n'ibihumbi bibiri, abashyira mu midugudu icyurwamo amagare n'i Yerusalemu mu murwa w'umwami.
27Umwami atuma i Yerusalemu hagira ifeza ingana n'amabuye ubwinshi, n'ibiti by'imyerezi atuma binganya n'imivumu yo mu bibaya ubwinshi.
28Guteg 17.16 Kandi amafarashi Salomo yatungaga bayakuraga muri Egiputa. Abatunzi b'umwami bayaguraga ari amashyo, ishyo ryose riciriwe igiciro cyaryo.
29Ku igare rimwe ryazamukaga rivuye muri Egiputa, batangaga shekeli z'ifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Kandi uko abatunzi babizanaga, bimwe abami bose b'Abaheti n'ab'Abasiriya barabiguraga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.