Itangiriro 19 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abamarayika bagera i Sodomu; ab'aho babagirira nabi

1Ba bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, Loti yari yicaye mu marembo y'i Sodomu. Loti ababonye arahaguruka ngo abasanganire, yikubita hasi yubamye.

2Arababwira ati “Ndabinginze ba databuja, nimwinjire mu nzu y'umugaragu wanyu, muharare bucye, mwoge ibirenge, ejo muzazinduke mugende.”

Baramusubiza bati “Oya, turarara mu nzira bucye.”

3Arabahata bajya iwe, binjira mu nzu ye. Abatekera ibyokurya, yotsa imitsima idasembuwe, bararya.

4Batararyama, abagabo bo muri uwo mudugudu Sodomu bagota iyo nzu, abato n'abakuru bose, bavuye ahantu hose ho muri wo.

5 abakobwa be, arababwira ati “Nimuhaguruke muve aha hantu, kuko Uwiteka agiye kurimbura uyu mudugudu.” Ariko abakwe be bo babigize nk'ibikino.

Abamarayika bakura Loti i Sodomu, Imana iraharimbura

15Nuko bukeye mu gitondo, ba bamarayika batera Loti umwete bati “Haguruka ujyane n'umugore wawe n'aba bakobwa bawe bombi bari hano, kugira ngo utarimburirwa mu gihano cy'umudugudu.”

16

23Loti agera i Sowari izuba rirashe.

24Mat 10.15; 11.23-24; Luka 10.12; 17.29; 2 Pet 2.6; Yuda 7 Maze Uwiteka agusha kuri Sodomu n'i Gomora amazuku n'umuriro, bivuye ku Uwiteka mu ijuru.

25Atsemba iyo midugudu yose na cya kibaya cyose n'abayituyemo bose, n'ibyameze ku butaka.

26Luka 17.32 Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y'umunyu.

27Aburahamu azinduka kare, ajya aho yari yahagarariye imbere y'Uwiteka,

28yerekeza amaso i Sodomu n'i Gomora n'igihugu cyose cya cya kibaya, abona umwotsi waho ucumba nk'umwotsi w'ikome.

29Ubwo Imana yarimburaga imidugudu yo muri icyo kibaya, yibutse Aburahamu, yohereza Loti ngo ave muri iryo tsembwa, ubwo yatsembaga imidugudu Loti yari atuyemo.

Inkomoko y'Abamowabu n'Abamoni

30Loti ava i Sowari, arazamuka ajya ku musozi, abanayo n'abakobwa be bombi kuko yatinyaga gutura i Sowari, abana n'abakobwa be bombi mu buvumo.

31Uw'imfura abwira murumuna we ati “Data arashaje, kandi nta muntu mu isi wo kuturongora nk'uko abo mu isi bose bakora.

32Reka dutereke data vino, turyamane na we, kugira ngo ducikure data.”

33Batereka se vino muri iryo joro, uw'impfura aragenda aryamana na se, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.

34Bukeye bwaho, uw'imfura abwira murumuna we ati “Iri joro ryakeye naryamanye na data. Twongere tumutereke n'iri joro, nawe ugende uryamane na we, ducikure data.”

35N'iryo joro bongera gutereka se, umuto arahaguruka aryamana na we, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.

36Uko ni ko abakobwa ba Loti bombi basamye inda za se.

37Uw'imfura abyara umuhungu amwita Mowabu. Uwo ni we sekuruza w'Abamowabu na bugingo n'ubu.

38Umuto na we abyara umuhungu amwita Benami, ari we sekuruza w'Abamoni na bugingo n'ubu.

Blog
About Us
Message
Site Map