1Uwiteka ari ku ngoma yambaye icyubahiro,
Uwiteka arambaye yikenyeje imbaraga,
Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega.
2Intebe yawe yakomeye uhereye kera,
Wowe uhoraho wahereye kera kose.
3Uwiteka, inzuzi ziteye hejuru,
Inzuzi ziteye hejuru amajwi yazo,
Inzuzi zitera hejuru guhÅrera kwazo.
4Amajwi y'amazi menshi,
Umuraba ukomeye w'inyanja,
Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga.
5Ibyo wahamije ni ibyo kwiringirwa cyane,
Uwiteka, kwera gukwiriye inzu yawe iteka ryose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.