Zekariya 11 - Kinyarwanda Protestant Bible

Iby'inkoni ebyiri zitwa Buntu na Kunga

1Kingura inzugi zawe Lebanoni, umuriro utwike imyerezi yawe.

2Boroga wa muberoshi we, kuko umwerezi uguye kandi ibiti byiza cyane bikaba byangiritse. Nimuboroge mwa myela y'i Bashani mwe, kuko ishyamba ritamenwa riguye.

3Umva ijwi ry'induru y'abashumba kuko icyubahiro cyabo cyangiritse, umva ijwi ry'imigunzu y'intare yivuga kuko ubwibone bwa Yorodani bwangiritse.

4Uwiteka Imana yanjye iravuga iti “Ragira ubushyo bw'imbagwa.

5Bene zo ni bo bazica bakibwira ko nta bicumuro bafite, kandi abazitunda bakavuga bati ‘Uwiteka ashimwe kuko mbaye umukire’, kandi abashumba bazo ntibazibabariye.

6“Sinzongera kubabarira abaturage bo mu gihugu, ni ko Uwiteka avuga, ahubwo nzabatanga, umuntu wese mugabize mugenzi we cyangwa umwami. Abo bazagirira igihugu nabi kandi sinzababakiza.”

7Nuko ndagira ubushyo bw'imbagwa, ni koko zari mbi. Maze nenda inkoni ebyiri imwe nyita Buntu, indi nyita Kunga mperako ndagira ubushyo.

8Mu kwezi kumwe nirukana abo bashumba batatu kuko bari banduhije, kandi na bo bari banzinutswe.

9Nuko ndavuga nti “Sinzabaragira, upfuye napfe, uzakurwaho nakurweho, abazarokoka bazaryane.”

10Maze nenda inkoni yanjye Buntu nyicamo kabiri, kugira ngo nice isezerano nasezeranye n'amahanga yose.

11Uwo munsi iravunika, maze abakene bo mu bushyo banyumviraga bamenya yuko iryo jambo ari iry'Uwiteka.

12

13Uwiteka arambwira ati “Jugunyira umubumbyi ya ngirwagiciro banciriye.” Nuko nenda bya bice by'ifeza mirongo itatu, ndabijyana mbijugunyira umubumbyi mu nzu y'Uwiteka.

14Maze inkoni yanjye ya kabiri yitwa Kunga nyicamo kabiri, kugira ngo nice ubuvandimwe bwa Yuda na Isirayeli.

15Nuko Uwiteka arambwira ati “Ongera urarure ibintu by'umushumba gito.

16Dore nzahagurutsa umushumba mu gihugu utazita ku ntama zizimiye, kandi ntazashaka izatatanye, izivunitse ntazazunga n'inzima ntazaziragira, ahubwo azarya inyama z'izibyibushye ndetse azaguguna n'inzara zazo.

17Azabona ishyano uwo mwungeri gito usiga umukumbi! Inkota izamukubita ku kuboko no ku jisho ry'iburyo, ukuboko kwe kuzuma pe, kandi ijisho rye ry'iburyo rizahuma rwose.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help