Itangiriro 49 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yakobo ahanurira abana be ibizababaho

1Yakobo ahamagaza abana be arababwira ati “Nimuterane, mbabwire ibizababaho mu minsi izabaho kera.

2“Nimuterane mwumve bana ba Yakobo,

Mwumve Isirayeli so.

3“Rubeni uri imfura yanjye, n'imbaraga zanjye.

Uwo gushobora kubyara kwanjye kwatangiriyeho,

Urushaho icyubahiro, urushaho gukomera.

4Uri nk'amazi kuko adahama hamwe, ntuzabona ubutware.

Kuko wuriye uburiri bwa so,

Ni ho wabuhumanije.

Yuriye indyamo yanjye!

5“Simiyoni na Lewi ni abavandimwe,

Inkota zabo ni intwaro z'urugomo.

6Mutima wanjye, ntuzajye mu nama zabo za rwihereranwa,

Bwiza bwanjye, ntugafatanye n'iteraniro ryabo.

Kuko bicishije abantu uburakari,

Bagatema ibitsi by'inka kugira ngo bimare agahinda.

7Uburakari bwabo buvumwe kuko bwari bwinshi,

Umujinya wabo uvumwe kuko wari uw'agashinyaguro.

Nzabagabanya mu ba Yakobo,

Nzabatataniriza mu Bisirayeli.

8“Yuda, bene so bazagushima,

Ukuboko kwawe kuzaba ku ijosi ry'abanzi bawe,

Bene so bazakwikubita imbere.

9 ataraza,

Uwo ni we amahanga azumvira.

11Aziritse ishashi ye y'indogobe ku muzabibu,

N'icyana cye cy'indogobe akiziritse ku muzabibu urutaho ubwiza,

Ameshesha imyenda ye vino,

Imyambaro ye ayimeshesha amaraso y'inzabibu.

12Amaso ye atukujwe na vino,

Amenyo ye yejejwe n'amata.

13“Zebuluni azatura ku kibaya cy'inyanja,

Azaba ku kibaya kiriho inkuge,

Urugabano rwe ruzerekera i Sidoni.

14“Isakari ni indogobe y'inyamaboko,

Iryamye hagati y'ingo z'intama.

15Abona aho kuruhukira ko ari heza,

N'igihugu ko ari icyo kwishimiramo.

Yunamishirije urutugu rwe kwikorera,

Ahinduka umuretwa utegekwa icyate.

16“Dani azacira abantu be imanza,

Ubwo ari umwe mu miryango y'Abisirayeli.

17Dani azaba inzoka mu nzira,

N'incira mu kayira,

Irya ibinono by'ifarashi,

Uhekwa na yo akagaranzuka inyuma akagwa.

18“Uwiteka ntegereje agakiza kawe.

19“Gadi umutwe uzamutera,

Ariko na we azabatera abirukane, abakurikire hafi.

20“Kuri Asheri hazava ibyokurya biryoha neza,

Azatanga ibyokurya byiza bikwiriye abami.

21“Nafutali ni ibuguma ry'isha izituwe,

Avuga amagambo meza.

22“Yosefu ni ishami ry'igiti cyera cyane,

Ishami ry'igiti cyera cyane kiri hagati y'isōko,

Amashami yacyo arenga inkike y'igihome.

23Abarashi bamugiriye iby'urwango,

Bamurashe imyambi y'akarengane.

24Ariko umuheto we nturakabangūka,

Amaboko ye n'intoki ze bikomezwa n'amaboko ya ya ntwari ya Yakobo.

Ni yo yakomotsweho n'Umushumba,

Igitare cy'Abisirayeli.

25Ibyo byakozwe n'Imana ya so, izagufasha,

Byakozwe n'Ishoborabyose, izaguha umugisha.

Imigisha iva hejuru mu ijuru,

N'imigisha iva mu mazi y'ikuzimu,

N'imigisha yo mu mabere n'iyo mu nda.

26Imigisha so ahesha,

Irenze iyaheshejwe na data na sogokuru,

Igera ku rugabano rw'imisozi ihoraho.

Izaba ku mutwe wa Yosefu,

Mu izingiro rye, ni we mutware wa bene se.

27“Benyamini ni isega ritanyagura,

Mu gitondo rirya umuhīgo,

Nimugoroba akagabanya iminyago.”

28Abo bose ni imiryango y'Abisirayeli uko ari cumi n'ibiri. Ibyo ni byo se yababwiye abasabira umugisha, umuntu wese amusabira uwe mugisha.

Yakobo ategeka abana be aho bakwiriye kuzamuhamba

29Arabihanangiriza arababwira ati “Ngiye gusanga ubwoko bwanjye, muzampambe hamwe na data na sogokuru, mu buvumo buri mu isambu ya Efuroni Umuheti,

30Itang 23.3-20 mu buvumo buri mu isambu y'i Makipela iri imbere y'i Mamure mu gihugu cy'i Kanāni, ni bwo Aburahamu yaguranye n'iyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguze na Efuroni Umuheti.

31Itang 25.9-10; 35.29 Ni bwo bahambyemo Aburahamu na Sara umugore we, ni bwo bahambyemo Isaka na Rebeka umugore we, kandi ni bwo nahambyemo Leya.

32Ya sambu n'ubuvumo buyirimo byaguzwe ku Baheti.”

33Ibyak 7.15 Yakobo amaze kwihanangiriza abana be, asubiza amaguru ku rutara, umwuka urahera asanga ubwoko bwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help