1Nuko abahanuzi Hagayi na Zekariya mwene Ido, bahanurira Abayuda bari i Buyuda n'i Yerusalemu. Babahanuriraga mu izina ry'Imana ya Isirayeli.
2Hag 1.12; Zek 4.6-9 Bukeye Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli ahagurukana na Yeshuwa mwene Yosadaki, batangira kubaka inzu y'Imana iri i Yerusalemu, bari kumwe n'abahanuzi b'Imana babafashaga.
3Muri iyo minsi haza Tatenayi igisonga cy'umwami cyo hakurya y'uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo, baza aho bari bari barababaza bati “Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze n'iyi nkike?”
4Kandi barababaza bati “Abagabo bubaka iyi nzu bitwa ba nde?”
5Ariko amaso y'Imana yabo aba ku batware b'Abayuda ntibabuza kubaka, mu gihe batumye kuri Dariyo kugeza ubwo igisubizo cyaje mu rwandiko rw'ibyo.
6Aya magambo ni yo akurikije ayo mu rwandiko rwanditswe na Tatenayi igisonga cy'umwami cyo hakurya y'uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo b'Abafarisaki bari hakurya y'uruzi, bakarwoherereza Umwami Dariyo.
Abanzi bongera kwandikira umwami7Bamwoherereza urwandiko rwanditswe rutya ngo:
“Ku Mwami Dariyo, nimuhorane amahoro masa.
8“Nyagasani, umenye ko twagiye mu gihugu cy'u Buyuda ku nzu y'Imana nkuru yubakwa n'amabuye manini, kandi yomekwaho ibiti ku nsika zayo. Iyo myubakire irakomeza kujya imbere, irubakitse, bafite umwete.
9None twabajije abo bakuru tuti ‘Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze n'iyi nkike?’
10Kandi twababajije n'amazina yabo kugira ngo tuyakubwire, kandi ngo twandike n'amazina y'abagabo babatwara.
11“Nuko baradusubiza bati ‘Turi abagaragu b'Imana nyir'ijuru n'isi, kandi turubaka inzu yari yubatswe kera hashize imyaka myinshi, iyo umwami wa Isirayeli mukuru yubatse akayuzuza.
122 Abami 25.8-12; 2 Ngoma 36.17-20; Yer 52.12-15 Ariko hanyuma ba sogokuruza barakaje Imana nyir'ijuru, ibagabiza Nebukadinezari Umukaludaya umwami w'i Babuloni asenya iyi nzu, ajyana abantu ho iminyago i Babuloni.
13Ezira 1.2-11 Ariko mu mwaka wa mbere wa Kuro umwami w'i Babuloni, uwo mwami yategetse itegeko yuko iyi nzu y'Imana yubakwa.
14Ndetse n'ibikoreshwa byo mu nzu y'Imana by'izahabu n'ifeza, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw'i Yerusalemu akabijyana mu ngoro y'i Babuloni, Umwami Kuro abikura mu ngoro y'i Babuloni babiha umuntu witwa Sheshibasari, uwo yari yagize igisonga cye.
15Aramubwira ati “Jyana ibi bintu ugende ubishyire mu rusengero rw'i Yerusalemu, inzu y'Imana yubakwe mu kibanza cyayo.”
16Bukeye Sheshibasari uwo araza, ashinga imfatiro z'inzu y'Imana i Yerusalemu. Nuko rero uhereye icyo gihe ukageza ubu iracyubakwa, kandi ntiruzura.’
17“Nuko umwami nabyemera, bashake mu nzu y'ububiko bw'umwami i Babuloni, barebe yuko bitameze nk'uko Umwami Kuro yategetse itegeko ryo kubaka iyi nzu y'Imana i Yerusalemu, maze umwami abidutegekere uko ashaka.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.