1Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo cy'izahabu, uburebure bwacyo bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwacyo bwari mikono itandatu, agihagarika mu kibaya cya Dura mu gihugu cy'i Babuloni.
2Nuko Umwami Nebukadinezari atuma abantu bo guteranya abatware b'intebe n'ibisonga byabo, n'abanyamategeko n'abacamanza, n'abanyabigega n'abajyanama, n'abirutsi n'abatware bose bo mu bihugu byaho ngo baze kweza icyo gishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.
3Nuko abatware b'intebe n'ibisonga byabo, n'abanyamategeko n'abacamanza, n'abanyabigega n'abajyanama, n'abirutsi n'abatware bose bo mu bihugu byaho baraza, bateranywa no kweza icyo gishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse. Bahageze bahagarara imbere yacyo.
4Umuntu uhamya itegeko ry'umwami ararangurura ati “Yemwe bantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe, nimwumve uko tubategeka,
5ngo nimwumva amajwi y'amahembe n'imyironge n'inanga, n'isambuka n'amabubura n'amakondera n'ibintu by'ubwoko bwose bivuga, muhereko mwubarare hasi muramye igishushanyo cy'izahabu Umwami Nebukadinezari yakoze.
6Ariko umuntu wese wanga kubarara hasi ngo aramye, ako kanya arajugunywa mu itanura ry'umuriro ugurumana.”
7Nuko abantu bose bumvise amajwi y'amahembe n'imyironge n'inanga, n'isambuka n'amabubura n'ibintu by'ubwoko bwose bivuga, ab'amoko yose y'indimi zitari zimwe bubarara hasi, baramya icyo gishushanyo cy'izahabu Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.
8Uwo mwanya Abakaludaya baza kurega Abayuda.
9Babwira Umwami Nebukadinezari bati “Nyagasani nyaguhoraho,
10washyizeho itegeko ngo umuntu wese uri bwumve amajwi y'amahembe n'imyironge n'inanga, n'isambuka n'amabubura n'amakondera n'ibintu by'ubwoko bwose bivuga, yubarare hasi ngo aramye igishushanyo cy'izahabu,
11ngo n'umuntu wese wanga kubarara hasi ngo akiramye, ajugunywe mu itanura ry'umuriro ugurumana.
12Nuko rero, hariho Abayuda wahaye gutwara igihugu cy'i Babuloni, ari bo Saduraka na Meshaki na Abedenego batakwitayeho nyagasani, ntibakorera imana zawe kandi banze kuramya cya gishushanyo cy'izahabu wahagaritse.”
Saduraka na Meshaki na Abedenego banga kuramya igishushanyo13Nuko Nebukadinezari ararakara cyane, ategeka ko bamuzanira Saduraka na Meshaki na Abedenego. Nuko babashyira umwami.
14Nebukadinezari arabakabukana aravuga ati “Mbese Saduraka na Meshaki na Abedenego, ni mwe mwabyitumye kudakorera imana zanjye no kutaramya igishushanyo cy'izahabu nakoze?
15Nuko noneho nimwumva amajwi y'amahembe n'imyironge n'inanga, n'isambuka n'amabubura n'amakondera n'ibintu by'ubwoko bwose bivuga, mukemera kubarara hasi mukaramya igishushanyo nakoze ni byiza. Ariko nimutakiramya, ako kanya murajugunywa mu itanura ry'umuriro ugurumana. Mbese imana iri bubakize amaboko yanjye ni iyihe?”
16Saduraka na Meshaki na Abedenego basubiza umwami bati “Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo.
17Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry'umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani.
18Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy'izahabu wakoze.”
Ba Saduraka bajugunywa mu itanura ntibashya19Nebukadinezari azabiranywa n'uburakari mu maso he hahinduka ukundi, areba Saduraka na Meshaki na Abedenego igitsure, ategeka ko benyegeza itanura ngo rirushe uko ryari rikwiye kwaka karindwi.
20Maze atoranya abanyambaraga bo mu ngabo ze, abategeka kuboha Saduraka na Meshaki na Abedenego ngo babajugunye mu itanura ry'umuriro ugurumana.
21Nuko baboha abo bagabo uko bakambaye amafurebo n'imyambaro n'imyitero n'ibindi bambaye, babajugunya mu itanura ry'umuriro ugurumana.
22Maze kuko itegeko ry'umwami ryari iry'ikubagahu, kandi umuriro ugurumana cyane, bituma ibirimi by'umuriro bisumira abo bagabo bari bateruye Saduraka na Meshaki na Abedenego, birabica.
23Nuko abo bagabo batatu Saduraka na Meshaki na Abedenego, bagwa mu itanura ry'umuriro ugurumana hagati uko bakaboshywe.
24Uwo mwanya Umwami Nebukadinezari aratangara, ahaguruka n'ingoga abaza abajyanama be ati “Harya ntitwajugunye mu muriro abantu batatu baboshywe?” Baramusubiza bati “Ni koko, nyagasani.”
25Arababwira ati “Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y'uwa kane irasa n'iy'umwana w'Imana.”
26Nebukadinezari yigira ku muryango w'itanura ry'umuriro ugurumana aravuga ati “Yemwe ba Saduraka na Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b'Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Nuko Saduraka na Meshaki na Abedenego baherako bava mu muriro.
27Maze abatware b'intebe n'ibisonga byabo, n'abanyamategeko n'abajyanama b'umwami baraterana bareba abo bagabo, basanga umuriro utashoboye kugira icyo ubatwara, kandi umusatsi wo ku mitwe yabo utababutse, n'imyambaro yabo nta cyo yabaye habe ngo wakumva umuriro ubanukaho.
Umwami ahimbaza Imana ya ba Saduraka28Nebukadinezari aravuga ati “Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego ishimwe, ni yo yohereje marayika wayo ikiza abagaragu bayo bayiringiye, kuko bigurukije ijambo ry'umwami bagahara amagara yabo, kugira ngo batagira indi mana yose bakorera cyangwa basenga itari Imana yabo.
29“Ni cyo cyatumye nca iteka, kugira ngo umuntu wese wo mu moko yose y'indimi zitari zimwe uzavuga nabi Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego, azatemagurwe kandi urugo rwe ruzahindurwe nk'icyavu, kuko ari nta yindi mana ibasha gukiza bene aka kageni.”
30Ibyo bishize, umwami yogeza Saduraka na Meshaki na Abedenego mu gihugu cy'i Babuloni.
Umwami arota inzozi azirotorera Daniyeli31Jyewe Umwami Nebukadinezari ndabandikiye, bantu mwese bo mu moko yose y'indimi zitari zimwe bari mu isi yose. Amahoro agwire muri mwe!
32Nishimiye kwerura ibimenyetso n'ibitangaza Imana Isumbabyose yankoreye.
33Erega ibimenyetso byayo ni byinshi, ibitangaza byayo birakomeye! Ubwami bwayo ni bwo bwami butazashira, kandi ingoma yayo ihoraho uko ibihe bihaye ibindi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.