1 Yohana 2 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka.

2Uwo ni we mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby'abari mu isi bose.

Ibyo kwitondera amategeko

3Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye.

4Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we.

5Ariko umuntu wese witondera ijambo rye, urukundo akunda Imana ruba rumaze gutunganirizwa rwose muri we. Icyo ni cyo kitumenyesha ko turi muri we,

6kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye na we kugenda nk'uko yagendaga.

7 azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy'imperuka gisohoye.

19Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by'ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko icyatumye biba bityo ni ukugira ngo bagaragare ko atari abacu rwose.

20Nyamara mwebweho mwasīzwe n'Uwera kandi muzi byose.

21Simbandikiriye ko mutazi ukuri, ahubwo ni uko mukuzi kandi kuko ari nta binyoma biva mu kuri.

22Mbese umunyabinyoma ni nde, keretse uhakana ko Yesu atari Kristo? Uhakana Data wa twese n'Umwana we, ni we Antikristo.

23Umuntu wese uhakana uwo Mwana ntafite na Se, uwemera uwo mwana ni we ufite na Se.

24Mureke icyo mwumvise uhereye mbere na mbere kigume muri mwe, kuko icyo mwumvise uhereye mbere na mbere nikiguma muri mwe, namwe muzaguma muri uwo Mwana no muri Se.

25Iri ni ryo sezerano yadusezeranije: ni ubugingo buhoraho.

26Ibyo mbibandikiriye ababayobya,

27kuko gusīgwa mwasīzwe na we kuguma muri mwe, ari cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha, kandi nk'uko uko gusīga kwe kubigisha byose kukaba ari uk'ukuri atari ibinyoma, kandi nk'uko kwabigishije mube ari ko muguma muri we.

28Na none bana bato, mugume muri we, kugira ngo niyerekanwa tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye ubwo azaza.

29Ubwo muzi ko ari umukiranutsi, mumenye n'uko umuntu wese ukiranuka yabyawe na we.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help