Ibyakozwe n'Intumwa 8 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abakristo bararenganywa, baratatana

1Uhereye uwo munsi hāduka akarengane gakomeye mu Itorero ry'i Yerusalemu, bose batatanira mu bihugu by'i Yudaya n'i Samariya, keretse intumwa.

2Abantu bubahaga Imana bahamba Sitefano, baramuborogera cyane.

3 Ibyak 22.4-5; 26.9-11 Ariko Sawuli we akomeza guca igikuba mu Itorero no kuryonona cyane, akinjira mu mazu yose agafata abagabo n'abagore, akabakurubana mu nzu y'imbohe.

Filipo ajya i Samariya

4Nuko abatatanye bajya hose, bamamaza ijambo ry'Imana.

5Filipo aramanuka ajya mu mudugudu w'i Samariya, ababwiriza ibya Kristo.

6Ab'aho benshi baraterana, bumva ibyo Filipo avuga n'umutima uhuye bamwitayeho, bumvise kandi babonye ibimenyetso yakoraga.

7Kuko benshi muri bo bari bafite abadayimoni babavamo basakuza cyane, n'abari baremaye n'abacumbagira benshi barakizwa.

8Haba umunezero mwinshi muri uwo mudugudu.

Ibya Simoni umukonikoni

9Hariho umuntu w'umukonikoni witwaga Simoni wabaga muri uwo mudugudu, agatangaza ubwoko bw'Abasamariya akiyita ukomeye.

10Baramwumvaga bamwitayeho bose, abakomeye n'aboroheje bati “Uyu muntu ni we Mbaraga y'Imana yitwa ikomeye.”

11Icyatumaga bamwitaho, ni uko uhereye kera yajyaga abatangarisha iby'ubukonikoni bwe.

12Ariko bamaze kwizera ubutumwa bwiza Filipo ababwira bw'ubwami bw'Imana n'ubw'izina rya Yesu Kristo, barabatizwa, abagabo n'abagore.

13Na Simoni ubwe aremera, kandi amaze kubatizwa agumya kubana na Filipo. Abonye uburyo akora ibimenyetso n'imirimo ikomeye arumirwa.

14Nuko intumwa zari i Yerusalemu zumvise yuko Abasamariya bemeye ijambo ry'Imana, zibatumaho Petero na Yohana,

15na bo basohoyeyo barabasabira ngo bahabwe Umwuka Wera,

16kuko hari hataragira n'umwe wo muri bo amanukira, ahubwo bari barabatijwe gusa mu izina ry'Umwami Yesu.

17Nuko babarambikaho ibiganza, bahabwa Umwuka Wera.

18Ariko Simoni abonye yuko abarambitsweho ibiganza by'intumwa bahabwa Umwuka Wera, azizanira ifeza

19arazibwira ati “Nanjye nimumpe ubwo bubasha ngo uwo nzarambikaho ibiganza ahabwe Umwuka Wera.”

20Petero aramubwira ati “Pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano y'Imana iboneshwa ifeza.

21Nta mugabane haba n'urutabe ufite muri byo, kuko umutima wawe udatunganiye Imana.

22Nuko wihane ubwo bubi bwawe, usabe Umwami kugira ngo ahari niba bishoboka, ibyo wibwira mu mutima wawe ubibabarirwe.

23Ndakureba uri mu birura no mu ngoyi zo gukiranirwa.”

24Simoni aramusubiza ati “Munsabire Umwami, kugira ngo hatagira ikintu kimbaho mu byo muvuze.”

25Na bo bamaze guhamya no kubwira abantu ijambo ry'Umwami, basubira i Yerusalemu babwiriza ubutumwa bwiza mu birorero byinshi by'Abasamariya.

Umunyetiyopiya w'inkone yizera Yesu

26Bukeye marayika w'Umwami Imana abwira Filipo ati “Haguruka ugane ikusi, ugere mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ikajya i Gaza, ya yindi ica mu butayu.”

27Arahaguruka aragenda. Nuko haza Umunyetiyopiya w'inkone, umutware n'umunyabyuma w'ibintu byose bya Kandake, umugabekazi w'Abanyetiyopiya. Yari yaragiye i Yerusalemu gusenga.

28Yasubiragayo yicaye mu igare rye, asoma igitabo cy'umuhanuzi Yesaya.

29Umwuka abwira Filipo ati “Sanga ririya gare ujyane na ryo.”

30Filipo arirukanka yumva asoma igitabo cy'umuhanuzi Yesaya, aramubaza ati “Ibyo usoma ibyo urabyumva?”

31Undi ati “Nabibasha nte ntabonye ubinsobanurira?” Yinginga Filipo ngo yurire bicarane.

32Yes 53.7-8 Ibyo yasomaga mu byanditswe byari ibi ngo

“Yajyanywe nk'intama bajyana mu ibagiro,

Kandi nk'uko umwana w'intama ucecekera imbere y'uwukemura ubwoya,

Ni ko atabumbuye akanwa ke.

33Ubwo yacishwaga bugufi,

Urubanza rwari rumukwiriye barumukuyeho.

Umuryango we uzamenyekana ute?

Ko ubugingo bwe bukuwe mu isi?”

34Iyo nkone ibaza Filipo iti “Ndakwinginga mbwira, ayo magambo umuhanuzi yayavuze kuri nde? Yayivuzeho cyangwa yayavuze ku wundi?”

35Filipo aterura amagambo, ahera kuri ibyo byanditswe amubwira ubutumwa bwiza bwa Yesu.

36Bakigenda mu nzira bagera ku mazi, iyo nkone iramubaza iti “Dore amazi, ikimbuza kubatizwa ni iki?”

38Itegeka ko bahagarika igare, baramanukana bajya mu mazi bombi Filipo n'inkone, arayibatiza.

39Bavuye mu mazi Umwuka w'Imana ajyana Filipo inkone ntiyasubira kumubona, nuko ikomeza kugenda inezerewe.

40Ariko Filipo abonekera muri Azoto, agenda abwira abantu ubutumwa bwiza mu midugudu yose, kugeza aho yagereye i Kayisariya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help