1Maze Yobu arasubiza ati
2“Numvise byinshi nk'ibyo
Mwese ko muri abahumuriza baruhanya.
3Mbese amagambo y'ubusa ntabwo azashira?
Ikigutera kunsubiza ni iki?
4Nanjye nashobora kuvuga nkamwe,
Iyaba ari mwe mwari mumeze nkanjye,
Nabashije gukoranya amagambo yo kubanegura,
Nkabazunguriza umutwe.
5Ahubwo nabakomeresha akanwa kanjye,
No guhumuriza k'ururimi rwanjye kwaborohereza.
6Nubwo mvuga umubabaro wanjye ntugabanuka,
Naho nakwiyumanganya nakoroherwa nte?
7Ariko none irandembeje,
Yarimbuye abanjye bose.
8Nanjye yankozeho ni byo bimpamya,
Kunanuka kwanjye byarampagurukiye bimbera umushinja.
9Yantanyaguje uburakari bwayo indenganya,
Yampekenyeye amenyo,
Umwanzi wanjye ankanuriye amaso.
10Baranyasamiye,
Bankubise ku itama barantuka
Bateraniye hamwe ngo bantere.
11Imana yangabije abatayubaha,
Injugunya mu maboko y'inkozi z'ibibi.
12Nari nguwe neza maze iramvunagura,
Ni ukuri yamfashe mu ijosi iramenagura,
Kandi ingira intego yayo.
13Abarashi bayo barangose,
Impinguranije impyiko ntiyababarira,
Isesa indurwe yanjye hasi.
14Inciye ibyuho yungikanya,
Insumiye nk'igihanyaswa.
15“Umubiri wanjye nawudodeyeho ibigunira,
Kandi ihembe ryanjye naritabye mu mukungugu.
16Mu maso hanjye hakobowe no kurira,
Amaso yanjye ararerembura nk'uwenda gupfa,
17Nubwo ari nta rugomo ruri mu maboko yanjye,
Kandi gusenga kwanjye kukaba gutunganye.
18“Wa si we, we gutwikira amaraso yanjye,
Kandi gutaka kwanjye kwe kugira aho guturiza.
19 Yobu 19.25 N'ubu dore Imbera umuhamya iri mu ijuru,
Indengera iri hejuru.
20Incuti zanjye zirankoba,
Ariko ijisho ryanjye rirasuka amarira imbere y'Imana,
21Kugira ngo ihagarikire umuntu uyiburanya,
N'umwana w'umuntu uburana na mugenzi we.
22Kuko imyaka mike nishira,
Nzanyura mu nzira ntazagarukamo ukundi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.