1Umwami abyumvise arasubirwa cyane, yurira mu nzu yo hejuru y'irembo arira. Nuko akigenda, agenda avuga atya ati “Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu we! Iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye.”Yowabu ahana Dawidi kuborogera Abusalomu
2Maze babwira Yowabu bati “Dore umwami araririra Abusalomu aboroga!”
3Uwo munsi impundu zihinduka induru mu bantu bose, kuko bari bumvise bavuga ngo umwami yibabarijwe n'umwana we.
4Uwo munsi abantu basubira mu mudugudu babebēra, nk'abantu bahunze mu ntambara, babebēra bafite isoni.
5Umwami yitwikira mu maso, ashyira ejuru n'ijwi rirenga ati “Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Ye baba we, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye we!”
6Hanyuma Yowabu yinjira mu nzu, asanga umwami aravuga ati “Uyu munsi wateye amaso y'abagaragu bawe ipfunwe: bakijije ubugingo bwawe ubu n'ubw'abahungu bawe n'abakobwa bawe, n'abagore bawe n'inshoreke zawe,
7kandi ukunda abakwanga, ukanga abagukunda. None weruye ko ibikomangoma n'abagaragu bawe ari nk'ubusa kuri wowe, ubu menye ko, iyaba Abusalomu yabaye muzima tukaba ari twe twapfuye twese uyu munsi, uba wabyishimiye cyane.
8Nuko none haguruka usohoke, uvugane n'abagaragu bawe uhumurize imitima yabo. Ndahiye Uwiteka, nudasohoka nta mugabo n'umwe uri busigarane iri joro. Kandi ibyo bizakumerera nabi kuruta ibyago wakabonye byose, uhereye mu buto bwawe, ukageza ubu.”
9Maze umwami arahaguruka yicara ku karubanda, babwira abantu bose bati “Dore umwami yicaye ku karubanda”. Nuko abantu bose baramushengerera.
Abisirayeli n'Abayuda bajya inama yo kugarura DawidiKandi Abisirayeli bose bari barahunze, umuntu wese yigira mu ihema rye.
10Abantu bose bo mu miryango yose y'Abisirayeli baritonganyaga bati “Umwami ni we waturengeye mu maboko y'ababisha bacu, akadukiza amaboko y'Abafilisitiya, none yahunze Abusalomu, ava mu gihugu.
11Kandi Abusalomu na we twimikishije amavuta ngo adutware, yaguye mu ntambara. Mbese none murabuzwa n'iki kuvuga ibyo kugarura umwami?”
12Bukeye Umwami Dawidi atuma kuri Sadoki na Abiyatari abatambyi ati “Mubaze abatware b'Abayuda muti ‘Ni iki gituma ari mwe mugiye guheruka abandi kugarura umwami mu rurembo rwe, (kuko amagambo y'Abisirayeli bose amaze kugera ku mwami ngo bamugarure mu rurembo rwe),
13kandi ari mwebwe bene se muva inda imwe? None ni iki gitumye mugiye guheruka abandi kugarura umwami?’
14Kandi mumbarize Amasa muti ‘Mbese ntuzi ko muva inda imwe? Nuko rero nutaba umugaba w'ingabo ze iminsi yose mu cyimbo cya Yowabu, Imana ibimuhore ndetse bikabije.’ ”
15Nuko yoshyoshya atyo imitima y'Abayuda bose nk'umutima w'umuntu umwe, baherako batuma ku mwami bati “Garukana n'abagaragu bawe bose.”
16Nuko umwami aragaruka agera kuri Yorodani. Abayuda bajya i Gilugali gusanganira umwami no kumwambutsa Yorodani.
Shimeyi aza kwitwara ku mwami17 2 Sam 16.5-13 Shimeyi na we mwene Gera w'Umubenyamini w'i Bahurimu, arihuta amanukana n'Abayuda gusanganira Umwami Dawidi.
18Kandi yari kumwe n'Ababenyamini igihumbi, na Siba umugaragu w'imbata wa Sawuli, n'abahungu be cumi na batanu n'abagaragu be makumyabiri bari kumwe na we, bambuka Yorodani umwami abitegeye.
19Ubwato bwajyaga bucuragana bwambuka ngo bwambutse abo mu rugo rw'umwami, no kumukorera ibyo ashaka.
Umwami amaze kwambuka Yorodani, Shimeyi mwene Gera yikubita hasi imbere ye.
20Abwira umwami ati “Mwami nyagasani, we kumbaraho gukiranirwa, kandi we kwibuka ibyo umugaragu wawe nakoranye ubugome, umunsi waviriye i Yerusalemu, ngo bikubabaze mu mutima,
21kuko umugaragu wawe nzi ko nacumuye. Ni cyo gitumye ubu mbaye uw'ibanze mu muryango wa Yosefu wose, nkamanurwa no gusanganira umwami databuja.”
22Ariko Abishayi mwene Seruya aravuga ati “Mbese harya Shimeyi ntaribwicwe, azira ko yavumye uwo Uwiteka yimikishije amavuta?”
23Dawidi aravuga ati “Ariko yemwe bene Seruya, ndapfa iki namwe gitumye mumbera abanzi uyu munsi? Mbese hariho uwo kwicwa mu Isirayeli uyu munsi? Ubu se sinamenye ko mbaye umwami wa Isirayeli?”
24Umwami aherako abwira Shimeyi ati “Nturi bupfe.” Aramurahira.
Mefibosheti aza gusanganira umwami25 2 Sam 9.1-13; 16.1-4 Kandi Mefibosheti mwene Sawuli aramanuka aza gusanganira umwami. Uhereye umunsi umwami yagendeye ukageza aho yagarukiye iwe amahoro, ntiyigeze kwikenura ibirenge, cyangwa kwikemuza ubwanwa, haba no kumesa imyenda ye.
26Ageze i Yerusalemu gusanganira umwami, umwami aramubaza ati “Ariko icyakubujije kujyana nanjye ni iki, Mefibosheti?”
27Aramusubiza ati “Mwami nyagasani, umugaragu wanjye yarambeshye, kuko umugaragu wawe nari ngize nti ‘Ngiye gushyira amatandiko ku ndogobe, nyijyeho njyane n'umwami, kuko umugaragu wawe ndi ikimuga.’
28Kandi yambeshyeye ku mwami databuja, ariko rero nyagasani, umeze nka marayika w'Imana. Nuko kora icyo ushaka,
29kuko abo mu rugo rwa data bose imbere y'umwami databuja basaga n'abapfuye, ariko wari unyicaje mu basangiraga ku meza yawe. Nuko mfite butware ki kongera gutakambira umwami ukundi?”
30Umwami aramubwira ati “Ni iki gitumye wongera kuvuga ibyawe? Ndabitegetse ngo wowe na Siba nimugabane igikingi mo kabiri.”
31Mefibosheti abwira umwami ati “Yenda akijyane cyose, ubwo umwami databuja asohoye amahoro mu rugo rwe.”
Dawidi ashimira Barizilayi ibyo yamukoreye32 2 Sam 17.27-29 Hanyuma Barizilayi w'Umunyagaleyadi ava i Rogelimu, aramanuka yambukana n'umwami Yorodani ngo amugeze hakurya.
33Barizilayi uwo yari umusaza mukuru cyane amaze imyaka mirongo inani avutse, kandi ni we wagemuriye umwami ubwo yari i Mahanayimu, kuko yari umugabo ukomeye cyane.
34Umwami abwira Barizilayi ati “Ngwino tujyane i Yerusalemu ngukirizeyo.”
35Ariko Barizilayi abwira umwami ati “Uzi nshigaje imyaka ingahe nkiriho, yatuma nzamukana n'umwami i Yerusalemu?
36Ubu ko maze imyaka mirongo inani mvutse, mbese ndacyabasha gusobanura ibyiza n'ibibi? Umugaragu wawe ndacyaryoherwa n'ibyo ndya cyangwa n'ibyo nywa? Ndacyabasha kumva amajwi y'abaririmbyi b'abagabo n'abagore? None icyatuma umugaragu wawe ndushya umwami databuja ni iki?
37Umugaragu wawe reka mpfe kwambukana n'umwami Yorodani gusa. Ni iki cyatuma umwami angororera ingororano ingana ityo?
38Ahubwo ndakwinginze, reka umugaragu wawe nisubirire mu mudugudu w'iwacu abe ari ho nzasazira, aho igituro cya data na mama kiri. Ahubwo dore umugaragu wawe Kimuhamu nguyu, abe ari we wambukana n'umwami databuja, uzamugire uko ushaka.”
39Umwami aramusubiza ati “Nuko Kimuhamu nahoshi twambukane, kandi nzamugira uko ushaka, kandi icyo uzanshakaho cyose nzakigukorera.”
40Nuko abantu bose bambuka Yorodani, umwami arambuka. Maze umwami asoma Barizilayi amusabira umugisha, yisubirira iwabo.
41Uko ni ko umwami yambutse ajya i Gilugali, Kimuhamu yambukana na we. Abayuda bose n'ab'igice cya Isirayeli bambutsa umwami.
42Bukeye Abisirayeli bose basanga umwami baramubaza bati “Mwami Dawidi, ni iki gitumye bene wacu b'Abayuda bakuzana rwihishwa, bakakwambutsanya Yorodani n'abo mu rugo rwawe n'abantu bawe bose?”
43Abayuda bose basubiza Abisirayeli bati “Ni uko umwami agira icyo apfana natwe. None bibarakarije iki? Hari ubwo twatunzwe n'umwami, cyangwa se hari impano yose yaduhaye?”
44Abisirayeli basubiza Abayuda bati “Ni twe bice cumi by'umwami, kandi rero Dawidi akwiriye kubaho ku bwacu kuruta mwebwe. Ni iki cyatumye mudusuzugura, ntimubanze kutugisha inama yo kugarura umwami wacu?”
Ariko amagambo y'Abayuda arusha ay'Abisirayeli gushēga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.