1Umukunzi wawe yagiye he,
Yewe wa mugore we, w'indatwa mu bagore?
Umukunzi wawe yerekeye he,
Kugira ngo tumushakane nawe?
Umugeni:
2Umukunzi wanjye yamanutse ajya mu murima we,
Mu turima tw'imibavu,
Kuragira mu murima,
No guca uburabyo bw'imyangange.
3Ndi uw'umukunzi wanjye,
Umukunzi wanjye na we ni uwanjye,
Aragirira umukumbi we mu myangange.
Umukwe:
4Mukunzi wanjye, uri mwiza nka Tirusa,
Urarimba nk'i Yerusalemu,
Uteye ubwoba nk'igitero cy'ingabo zigendana ibendera.
5Unkureho amaso yawe,
Kuko binzonga.
Umusatsi wawe umeze nk'umukumbi w'ihene,
Ziryamye mu ibanga ry'i Galeyadi.
6Amenyo yawe yera nk'umukumbi w'intama zivuye kuhagirwa,
Zose zigenda zikurikirwa n'impanga zazo,
Ntihagira n'imwe ipfusha.
7Mu misaya yawe hameze nk'igisate cy'ikomamanga,
Hagati y'imishunzi yawe.
8Hariho abamikazi mirongo itandatu,
N'inshoreke mirongo inani,
N'abakobwa batabarika.
9Ariko inuma yanjye naciye akayonga ni we gusa,
Ni ikinege cya nyina,
Ni umutoni w'uwamubyaye.
Abakobwa iyo bamubonye bamwita Uwahiriwe,
Ndetse abamikazi n'inshoreke na bo baramusingiza.
Abakobwa:
10Uyu ni nde utungutse umeze nk'umuseke utambitse?
Ni mwiza nk'ukwezi,
Arabagirana nk'ikizubazuba,
Ateye ubwoba nk'igitero cy'ingabo zigendana ibendera.
Umugeni:
11Naramanutse njya mu murima w'imijozi,
Kureba imbuto zashibutse mu kibaya,
Kureba ko umuzabibu upfunditse udupfundo,
N'imikomamanga ko irabije.
12Ntarabimenya,
Umutima wanjye wangejeje mu magare y'intambara,
Y'ubwoko bwanjye bw'imfura.
Abakobwa:
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.