1
2Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose,
Ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka.
3Uwiteka ni we umutima wanjye uzirata,
Abanyamubabaro babyumve bishime.
4Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka,
Dushyirane hejuru izina rye.
5Nashatse Uwiteka aransubiza,
Ankiza ubwoba nari mfite bwose.
6Bamurebyeho bavirwa n'umucyo,
Mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka.
7Uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva,
Amukiza amakuba n'ibyago bye byose.
8Marayika w'Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha,
Akabakiza.
9 1 Pet 2.3 Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza,
Hahirwa umuhungiraho.
10Mwubahe Uwiteka mwa bera be mwe,
Kuko abamwubaha batagira icyo bakena.
11Imigunzu y'intare ibasha gukena no gusonza,
Ariko abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena.
12Bana bato nimuze munyumve,
Ndabigisha kūbaha Uwiteka.
13 1 Pet 3.10-12 Ni nde ushaka ubugingo,
Agakunda kurama kugira ngo azabone ibyiza?
14Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi,
N'iminwa yawe itavuga iby'uburiganya.
15Va mu byaha ujye ukora ibyiza,
Ujye ushaka amahoro uyakurikire,
Kugira ngo uyashyikire.
16Amaso y'Uwiteka ari ku bakiranutsi,
N'amatwi ye ari ku gutaka kwabo.
17Igitsure cy'Uwiteka kiri ku bakora ibyaha,
Kugira ngo amareho kwibukwa kwabo mu isi.
18Abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva,
Abakiza amakuba n'ibyago byabo byose.
19Uwiteka aba hafi y'abafite imitima imenetse.
Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe.
20Amakuba n'ibyago by'umukiranutsi ni byinshi,
Ariko Uwiteka amukiza muri byose.
21 Yoh 19.36 Arinda amagufwa ye yose,
Nta na rimwe rivunika.
22Ibyaha bizicisha umunyabyaha,
Abanga umukiranutsi bazacirwaho iteka.
23Uwiteka acungura ubugingo bw'abagaragu be,
Nta wo mu bamuhungiraho uzacirwaho iteka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.