Imigani 20 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Vino ni umukobanyi,

Inzoga zirakubaganisha,

Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.

2 Imig 16.14; 19.12 Igitinyiro cy'umwami ni nk'icy'intare yivuga,

Umurakaje aba agiriye amagara ye nabi.

3Umuntu ashimirwa kwirinda impaka,

Ariko umupfapfa wese akunda intonganya.

4Nzarimirana w'umunyabute ntiyihingira atinya imbeho,

Ni cyo gituma mu isarura azasabiriza kandi ntagire icyo abona.

5 Imig 18.4 Imigambi yo mu mutima w'umuntu ni nk'amazi y'imuhengeri,

Ariko umunyabwenge azayifindura.

6Abenshi mu bantu bakunda kwamamaza ineza yabo,

Ariko umunyamurava wamubona he?

7Umukiranutsi agendera mu murava we,

Hahirwa abana be bazamukurikira.

8Umwami wicaye ku ntebe y'imanza,

Atatanyisha ibibi byose amaso ye.

9 1 Abami 8.46; Yobu 14.4; Zab 51.9; Umubw 7.20; 1 Yoh 1.8 Ni nde ubasha kuvuga ati

“Ni jye wiyejeje umutima,

Ubu nkize icyaha cyanjye”?

10Ibipimisho biciye ukubiri n'ingero ziciye ukubiri,

Byombi ni ibizira ku Uwiteka.

11Umuntu naho ari umwana amenyekanira ku byo akora,

Niba umurimo we uboneye kandi utunganye.

12Ugutwi kumva n'ijisho rireba,

Byombi byaremwe n'Uwiteka.

13Ntukunde kuryamīra kugira ngo utazakena,

Kanguka ube maso kandi uzahaga ibyokurya.

14Ugiye kugura arapfobya ati

“Urampenze, urampenze!”

Ariko agenda yishimira icyo aguze.

15Hariho izahabu n'amabuye ya marijani menshi,

Ariko umunwa w'ubwenge ni ibyambarwa by'igiciro cyinshi.

16Uwishingiye umushyitsi umwake umwambaro we ho ingwate,

Kandi uwishingiye abashyitsi umwemere ho ubugwate.

17Urisha ubuhwahwa araryoherwa,

Ariko hanyuma bikamubera umusenyi mu kanwa ke.

18Imigambi yose ikomezwa n'inama,

Kandi uzajye gusembura intambara ufite inama z'ubwenge.

19Ugenda ari inzimuzi amena ibanga,

Nuko ntukiyuzuze n'ukunda kuvugagura.

20Uvuma se cyangwa nyina,

Urumuri rwe ruzazimira mu mwijima w'icuraburindi.

21Umwandu wabonekera mu maguru mashya mu itangira,

Ariko amaherezo ntuhira.

22Ntukavuge uti “Nzihōrera.”

Tegereza Uwiteka na we azagukiza.

23Ibipimisho biciye ukubiri ni ikizira ku Uwiteka,

Kandi igipimo kibeshya si cyiza.

24Uwiteka ni we uyobora imigendere y'umuntu,

Mbese umuntu yamenya ate inzira aganamo?

25Guhubukira indahiro y'ibyo yashinganye bibera umuntu umutego,

Yamara kurahira agasigara yisiganuza.

26Umwami w'ubwenge ahūza abanyabyaha ikibando,

Hanyuma akabagosora.

27Umwuka w'umuntu ni urumuri yahawe n'Uwiteka,

Rusesengura ibihishwe mu mutima.

28Imbabazi n'ukuri ni byo bitera umwami kurama,

Kandi ingoma ye ikomezwa n'imbabazi.

29Ubwiza bw'abasore ni imbaraga zabo,

Kandi ubwiza bw'abasaza ni uruyenzi rw'imvi.

30Inguma ziryana zikuraho ibibi,

Kandi imibyimba igera ku mutima.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help