1 Iyi ndirimbo ni Zaburi ya Dawidi.
2
3Nebelu n'inanga nimukanguke,
Nanjye ubwanjye nzakanguka mbere y'umuseke.
4Uwiteka, nzagushimira mu moko,
Nzakuririmbira ishimwe mu mahanga.
5Kuko imbabazi zawe ari ndende zisumba ijuru,
Umurava wawe ugera mu bicu.
6Mana, wishyire hejuru y'ijuru,
Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose.
7Ukirishe ukuboko kwawe kw'iburyo unsubize,
Kugira ngo abo ukunda bakizwe.
8Imana yarahiye kwera kwayo iti
“Nzishima,
Nzagabanya Shekemu,
Kandi nzagabanisha urugero igikombe cy'i Sukoti.
9Galeyadi ni ahanjye,
Umuryango wa Manase ni uwanjye,
Uwa Efurayimu ni wo ukingira umutwe wanjye,
Uwa Yuda ni wo nkoni yanjye y'ubwami.
10Abamowabu ni bo gikarabiro cyanjye,
Abedomu nzabakubita inkweto mu mutwe,
Abafilisitiya nzabishima hejuru mvuza impundu.”
11Ni nde uzanyinjiza mu mudugudu ufite igihome gikomeye?
Ni nde uzangeza muri Edomu?
12Si wowe Mana wadutaye, uzangezayo?
Si wowe Mana utajyanaga n'ingabo zacu, uzangezayo?
13Udutabare umubisha,
Kuko gutabara kw'abantu kutagira umumaro.
14Imana izadukoresha iby'ubutwari,
Kuko ari yo izaribata ababisha bacu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.