Zekariya 7 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ahinyura kwiyiriza ubusa kwabo k'uburyarya

1Mu mwaka wa kane wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zekariya, ku munsi wa kane w'ukwezi kwa cyenda kwitwa Kisilevu.

2Ubwo ab'i Beteli bari batumye Shareseri na Regemumeleki n'abagaragu babo ngo baze gusaba Uwiteka umugisha,

3bari baje no kuvugana n'abatambyi bo mu nzu y'Uwiteka Nyiringabo n'abahanuzi bati “Mbese nkomeze njye ndira mu kwezi kwa gatanu, nitandukanye nk'uko nabigenzaga muri iyo myaka yose uko ingana?”

4Nuko ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti

5“Bwira abantu bo mu gihugu bose n'abatambyi uti ‘Ubwo mwajyaga mwiyiriza ubusa, mukarira mu kwezi kwa gatanu n'ukwa karindwi muri iyo myaka uko ari mirongo irindwi, ubwo ni jyewe mwiyiririzaga ubusa?

6Kandi iyo murya cyangwa iyo munywa, si mwe mwirira ubwanyu kandi mukinywera?

7Mbese ibyo si byo Uwiteka yavugiye mu bahanuzi ba kera, ubwo i Yerusalemu hari hagituwe hakiri amahoro, n'imidugudu yaho ihakikije n'iy'ikusi n'iyo mu bibaya ubwo yari ikirimo abantu?’ ”

8Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Zekariya rivuga riti

9“Uwiteka Nyiringabo yaravuze ati ‘Nimuce imanza zitabera, kandi ati: Umuntu wese agirire mugenzi we imbabazi n'impuhwe.

10Kandi mwe kurenganya abapfakazi n'impfubyi, n'abanyamahanga n'abatindi, ntimukagambanirane mu mitima yanyu.’

11“Ariko banga kumva bantera umugongo, bakipfuka mu matwi ngo batumva.

12Ndetse binangiye imitima imera nk'ubutare, ngo batumva amategeko n'amagambo Uwiteka Nyiringabo yatumishije umwuka we, ayavugira mu bahanuzi ba kera. Ni cyo cyatumye uburakari bwinshi buturuka ku Uwiteka Nyiringabo.

13Maze kuko yaranguruye bakanga kumva, ni ko bizaba, bazarangurura nange kumva, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,

14ahubwo nzabatatanisha serwakira bajye mu mahanga yose batigeze kumenya. Nuko bahavuye igihugu gisigara ari umwirare, ntihagira ukunda kuhaca cyangwa kuhagaruka, kuko igihugu cy'igikundiro bari bagihinduye amatongo.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help