Luka 11 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yesu yigisha abigishwa be gusenga(Mat 6.9-13; 7.7-11)

1Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, twigishe gusenga nk'uko Yohana yigishije abigishwa be.”

2Arababwira ati “Nimusenga mujye muvuga muti

‘Data wa twese,

Izina ryawe ryubahwe,

Ubwami bwawe buze.

3Uko bukeye ujye uduha ibyokurya byacu by'uwo munsi.

4Utubabarire ibyaha byacu,

Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose,

Kandi ntuduhāne mu bitwoshya.’

5Arababwira ati “Ni nde muri mwe ufite incuti, wayisanga mu gicuku akayibwira ati ‘Ncuti yanjye, nzimānira imitsima itatu

6kuko incuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo, none nkaba ntafite icyo nyizimānira’,

7uwo mu nzu akamusubiza ati ‘Windushya namaze kugarira, ndaryamye n'abana banjye na bo ni uko, sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe.’

8Ndababwira yuko nubwo atabyukijwe no kuyimuhera ko ari incuti ye, ariko kuko amutitirije biramubyutsa amuhe ibyo ashaka byose.

9“Nanjye ndababwira nti ‘Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa,

10kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n'ukomanga agakingurirwa.’

11Mbese ni nde muri mwe ufite umwana, yamusaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa ifi akamuha inzoka?

12Cyangwa yamusaba igi akamuha sikorupiyo?

13None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?”

Abanzi ba Yesu bavuga ko umurimo w'Umwuka Wera ari uwa Satani(Mat 12.22-32; Mar 3.20-27)

14Yesu yirukanye dayimoni utera uburagi mu muntu, dayimoni amaze kuva mu kiragi kiravuga, abantu baratangara.

15 ngo bamuvugishe byinshi,

54bashaka kumutega kugira ngo bamufateho ijambo rizamushinja.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help