1Iteraniro ryose ritera hejuru, rirataka, abantu iryo joro bararira.
2Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni, iteraniro ryose rirababwira riti “Iyaba twaraguye mu gihugu cya Egiputa! Cyangwa iyaba twaraguye muri ubu butayu!
3Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu, kugira ngo tuhicirwe n'inkota? Abagore bacu n'abana bacu bazaba iminyago, ikiruta si uko twasubira muri Egiputa?”
4Baravugana bati “Twishyirireho umugaba dusubire muri Egiputa.”
5Maze Mose na Aroni bikubitira hasi bubamye, imbere y'iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryari riteraniye aho.
6Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bari mu mubare w'abatase icyo gihugu, bashishimura imyenda yabo,
7babwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose bati “Igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane.
8Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy'amata n'ubuki.
9 kwanyu kwinshi, bageze aho imibiri yanyu izaba irimbukiye mu butayu.
34Nk'uko iminsi ingana mwatatiyemo icyo gihugu uko ari mirongo ine, umunsi uzahwana n'umwaka. Ni yo muzamara muriho igihano cyo gukiranirwa kwanyu kwinshi uko imyaka ari mirongo ine, kandi muzamenya ko nabahindutse.’
35Jyewe Uwiteka ndabivuze: sinzabura kugenza ntyo iri teraniro ribi ryose riteraniye kundwanya. Bazarimbukira muri ubu butayu, ni mo bazapfira.”
36Ba bagabo Mose yatumye gutata icyo gihugu, bakagaruka bakabara inkuru y'incamugongo yacyo, bigatuma iteraniro ryose rimwitotombera,
37abo bagabo babaze inkuru y'incamugongo y'icyo gihugu, bicirwa na mugiga imbere y'Uwiteka.
38Ariko Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune, aba ari bo barokoka mu bagiye gutata icyo gihugu.
39 Guteg 1.41-46 Mose abwira Abisirayeli bose ya magambo, abantu barababara cyane.
40Bazinduka kare mu gitondo, bazamuka umusozi bawujya mu mpinga, bati “Dore turi hano, turazamuka tujya aho Uwiteka yasezeranije kuduha, twakoze icyaha.”
41Mose arababwira ati “Mucumurira iki itegeko ry'Uwiteka? Icyo mukora ntikiri bugende neza.
42Ntimuzamuke kuko Uwiteka atari hagati muri mwe, mutaneshwa n'ababisha banyu.
43Muri busangeyo Abamaleki n'Abanyakanāni mwicwe n'inkota. Kuko mwasubiye inyuma ntimukurikire uko Uwiteka abayobora, biri butume Uwiteka atabana namwe.”
44Maze bo barabisuzugura, barazamuka ngo bajye mu mpinga y'umusozi, ariko isanduku y'Isezerano ry'Uwiteka, na Mose, ntibava aho babambye amahema.
45Maze Abamaleki bamanukana n'Abanyakanāni batuye kuri uwo musozi, barabanesha baraboreza, babageza i Horuma.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.