1Abefurayimu baramubaza bati “Ni iki cyatumye utaduhuruza ugiye kurwana n'Abamidiyani? Waduketse iki?” Baramutonganya cyane.
2Na we arababaza ati “Nakoze iki gihwanye n'ibyanyu? Mbese impumbano z'imizabibu y'Abefurayimu ntizirusha umwengo wose w'Ababiyezeri kuryoha?
3Zab 83.12 Kandi abatware b'i Midiyani Orebu na Zēbu, Uwiteka yarababagabije. Mbese mbarushije iki mu byo mwakoze?” Amaze kuvuga atyo, umujinya bari bamufitiye uracogora.
4Nuko Gideyoni ageze kuri Yorodani, yambukana n'ingabo ze magana atatu zari kumwe na we baguye isari, ariko rero bakomeza gukurikirana Abamidiyani.
5Ageze i Sukoti abwira abaho ati “Ndabinginze mumfunguririre abantu twazanye kuko baguye isari, kandi turacyakurikiranye abami b'i Midiyani, Zeba na Salumuna.”
6Abatware b'i Sukoti baramusubiza bati “Mbese Zeba na Salumuna ubwo urabafite tukabona gufungurira ingabo zawe?”
7Gideyoni aravuga ati “Uwiteka namara kungabiza Zeba na Salumuna, nzaza ntanyagurishe imibiri yanyu amahwa yo mu ishyamba n'imifatangwe.”
8Maze Gideyoni avayo ajya i Penuweli, n'abaho ababwira bene ibyo, na bo bamusubiza nk'uko ab'i Sukoti bamushubije.
9Nuko abwira ab'i Penuweli ati “Ningaruka amahoro, nzamenagura uyu munara.”
Gideyoni yica Zeba na Salumuna10Kandi Zeba na Salumuna bari i Karikori n'ingabo zabo zacitse ku icumu zo mu ngabo zose z'ab'iburasirazuba, bose bari abantu nk'inzovu imwe n'ibihumbi bitanu, kuko abaguye ku rugamba bose bitwaje inkota bari agahumbi n'inzovu ebyiri.
11Maze Gideyoni azamukana mu nzira ijya mu banyamahema iburasirazuba bw'i Noba n'i Yogibeha, anesha izo ngabo kuko zari zīraye.
12Nuko Zeba na Salumuna barahunga ariko arabakurikirana, afata abo bami b'i Midiyani Zeba na Salumuna, atatanya ingabo zabo zose.
13Gideyoni mwene Yowasi agarukira ku musozi w'i Heresi aratabaruka.
14Ahura n'umusore wo mu b'i Sukoti, aramufata amubaza iby'iwabo, na we amwandikira amazina y'abatware b'i Sukoti n'ibisonga byaho, bose baba mirongo irindwi na barindwi.
15Ageze mu b'i Sukoti arababwira ati “Nimurebe Zeba na Salumuna mwari mukinca umugani ngo ‘Mbese Zeba na Salumuna ubwo urabafite tukabona gufungurira abantu bawe barushye?’ ”
16Nuko ajyana abatware bo muri uwo mudugudu, aca amahwa yo mu ishyamba n'imifatangwe, abizitagurisha ab'i Sukoti.
17Maze asenya wa munara w'i Penuweli, yica abantu bo muri uwo mudugudu.
18Aherako abaza Zeba na Salumuna ati “Mbese abantu mwiciye i Tabora basaga bate?”
Baramusubiza bati “Basaga nawe. Umuntu wese muri bo yasaga n'umwana w'umwami.”
19Arababwira ati “Bari abavandimwe, ndetse ni bene mama. Mbarahiye Uwiteka uhoraho, iyaba mwarabakijije sinajyaga kubica.”
20Nuko abwira imfura ye Yeteri ati “Haguruka ubice.” Ariko uwo musore atinya gukura inkota ye kuko yari akiri muto.
21Nuko Zeba na Salumuna baravuga bati “Haguruka utwiyicire ubwawe, kuko uko umuntu ari, ari ko imbaraga ze zingana.” Gideyoni aherako arahaguruka yica Zeba na Salumuna, yambura ingamiya zabo ibirezi byari ku majosi yazo.
Gideyoni yanga kwimikwa22Maze Abisirayeli babwira Gideyoni bati “Noneho udutegeke wowe ubwawe, uzaturage umwana wawe n'umwuzukuru kuko wadukijije Abamidiyani.”
23Gideyoni arabasubiza ati “Sinemeye kubategeka, n'umuhungu wanjye ntabwo azabategeka, ahubwo Uwiteka ni we uzabategeka.”
24Maze arababwira ati “Hariho icyo mbasaba: umuntu wese muri mwe ampe impeta zo ku matwi z'iminyago mwazanye.” (Abamidiyani bambaraga impeta z'izahabu ku matwi yabo, kuko bari Abishimayeli).
25Baramusubiza bati “Turaziguhera ineza.” Nuko basasa umwenda bazirundaho, umuntu wese azanye impeta zo ku matwi z'iminyago.
26Kandi kuremera ku izo mpeta z'izahabu yabasabye kwari shekeli igihumbi na magana arindwi z'izahabu, udashyizeho ibirezi n'imishunzi n'imyambaro y'imihengeri abami b'i Midiyani bambaraga, kandi udashyizeho imisibo yo ku majosi y'ingamiya zabo.
27Maze Gideyoni abikoresha umwambaro witwa efodi, awushyira mu mudugudu we witwa Ofura. Nuko Abisirayeli bose bakajya baza kuwuramya bakawurarikira, ubera Gideyoni umutego n'abo mu nzu ye.
28Hanyuma Abamidiyani bacogozwa n'Abisirayeli, ntibongera kubyutsa umutwe. Mu gihe cya Gideyoni igihugu gihabwa ihumure, kimara imyaka mirongo ine.
29Yerubāli mwene Yowasi arataha, aguma iwe.
30Gideyoni uwo abyara abahungu mirongo irindwi, kuko yari afite abagore benshi.
31Kandi yari afite inshoreke i Shekemu, na yo ayibyaraho umwana w'umuhungu amwita Abimeleki.
32Maze Gideyoni mwene Yowasi apfa ageze mu za bukuru, bamuhamba mu mva ya se Yowasi kuri Ofura ha bene Abiyezeri.
Abisirayeli basubira inyuma Gideyoni amaze gupfa33Nuko Gideyoni amaze gupfa, uwo mwanya Abisirayeli bahindukirira Bāli barabaramya barabararikira, kandi Bāliberiti bayigira imana yabo.
34Ntibaba bacyibuka Uwiteka Imana yabo, yabakijije amaboko y'ababisha babo babagotaga bose.
35Kandi ntibagirira neza inzu ya Yerubāli ari we Gideyoni, nk'uko yagiriraga neza Abisirayeli.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.