1Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati
2“Uwo ni nde wangiza inama
N'amagambo atarimo ubwenge?
3Noneho kenyera kigabo,
Kuko ngiye kukubaza nawe unsubize.
4Igihe nashingaga imfatiro z'isi wari he?
Niba uzi ubwenge bivuge.
5Ni nde washyizeho urugero rwayo niba umuzi?
Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi?
6Imfatiro zayo zashinzwe ku ki?
Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka,
7Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga,
Abana b'Imana bose bakarangurura ijwi ry'ibyishimo?
8 Yer 5.22 Ni nde wugariye amarembo y'inyanja,
Igihe yavaga mu nda y'isi,
9Igihe nyihaye ibicu ho umwambaro,
N'umwijima w'icuraburindi ukayibera ingobyi,
10Nkayiha itegeko ryanjye,
Nkayishyiraho imyugariro n'amarembo,
11Kandi nkavuga nti ‘Garukira aha ntuharenge,
Aha ni ho imiraba yawe y'ubwibone izagarukira?’
12“Mbese aho wabereye hari ubwo wategetse ko bucya,
Ugatambikisha umuseke igihe cyawo,
13Kugira ngo ufate ku mpera z'isi,
Uzikunkumuremo abanyabyaha?
14Ihinduka nk'ibumba rikozweho ikimenyetso,
Ndetse ibintu byose bigaragara nk'ibyambaye.
15Kandi abanyabyaha bīmwe umucyo wabo,
N'ukuboko kubanguwe kuravunika.
16“Mbese wageze ku masōko y'inyanja,
Cyangwa wazerereye mu kuzimu kw'imuhengeri?
17Hari ubwo wugururiwe amarembo y'urupfu,
Cyangwa se wabonye amarembo y'igicucu cy'urupfu?
18Mbese wamenya neza ubugari bw'isi?
Bivuge niba ubizi byose.
19“Inzira igana ku buturo bw'umucyo iri he?
Umwijima na wo aho uba ni hehe,
20Kugira ngo uwugarure mu rugabano rwawo,
Kandi ngo umenye inzira zigana ku nzu yawo?
21Urabizi kuko wari waravutse,
N'imibare y'iminsi yawe ikaba ari myinshi.
22“Mbese hari ubwo wageze mu bubiko bwa shelegi,
Cyangwa wabonye ububiko bw'urubura?
23Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba,
Umunsi w'intambara no kurwana.
24Umucyo wagiye unyuze mu yihe nzira?
Umuyaga w'iburasirazuba usandaye ku isi ugana he?
25“Ni nde waciye imigende y'umwuzūre,
Cyangwa inzira y'umurabyo w'inkuba,
26Kugira ngo avubire imvura igihugu kitarimo umuntu,
Mu butayu budaturwa,
27Kandi ahāze ahadatuwe harimo ubusa,
Ngo ahameze ubwatsi butoshye?
28Mbese imvura igira se?
Cyangwa se ni nde wabyaye ibitonyanga by'ikime?
29Barafu yavuye mu nda ya nde?
N'iyababa yo ku ijuru ni nde wayisamye?
30Amazi arihisha akamera nk'ibuye,
No hejuru y'imuhengeri hahinduka barafu.
31 Yobu 9.9; Amosi 5.8 “Mbese wabasha guhambiranya ubukaga bwa Kilimiya,
Cyangwa kudohora iminyururu ya Oriyoni?
32Wabasha kuzana za Mazaroti mu gihe cyazo?
Cyangwa se wabasha kuyobora Arukuturo n'abana bayo?
33Uzi amategeko ayobora ijuru?
Wabasha gusohoza ubutware bwaryo uri ku isi?
34“Aho wabasha kurangururira ibicu ijwi ryawe,
Kugira ngo amazi menshi akwisukeho?
35Washobora kohereza imirabyo ikagenda,
Cyangwa ikakwitaba iti ‘Turi hano’?
36Ni nde washyize ubwenge mu mutima w'umuntu?
Ni nde wawuhaye kujijuka?
37Ni nde wabasha kubarisha ibicu ubwenge?
Ni nde wabasha gusuka ibiri mu ntango zo mu ijuru,
38Igihe umukungugu uhinduka icyondo,
N'ubutaka bw'ibinonko bigafatana?
39“Mbese washobora guhigira intare y'ingore umuhīgo?
Cyangwa ugahaza imigunzu y'intare,
40Igihe zishashe amajanja mu burumba bwazo,
N'igihe zubikiye ziri mu gico?
41Ni nde ushakira igikona ibyokurya,
Igihe ibyana byacyo bitakira Imana,
Bizererezwa no gushaka ibyokurya?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.