1 usanganire Ahazi, murahurira aho umugende w'amazi y'ikidendezi cyo haruguru ugarukira, kiri ku nzira yo ku gisambu cy'umumeshi.
4Maze umubwire uti ‘Wirinde uhumure, witinya kandi we gukurwa umutima n'uburakari bw'inkazi bwa Resini n'Abasiriya n'ubwa mwene Remaliya, bameze nk'imishimu ibiri y'imuri zicumba,
5kuko Abasiriya n'Abefurayimu na mwene Remaliya bagufitiye imigambi mibi. Bavuze ngo
6nimuze duhaguruke dutere u Buyuda tubakure umutima, tuhace icyuho twiyimikire mwene Tabēli abe umwami waho.
7“ ‘Ariko Uwiteka Imana iravuze ngo imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora,
8kuko umutwe wa Siriya ari i Damasiko, n'umutwe wa Damasiko ukaba ari Resini, kandi imyaka mirongo itandatu n'itanu itarashira Abefurayimu bazatagarana, babe batakibaye ishyanga.
9Umutwe wa Efurayimu ni Samariya, kandi uwa Samariya ni mwene Remaliya.
“ ‘Nimwanga kwemera, ni ukuri ntimuzakomera.’ ”
Yesaya ahanura umwari uzabyara Imanweli10Uwiteka yongera kubwira Ahazi ati
11“Saba Uwiteka Imana yawe ikimenyetso, usabe icy'ikuzimu cyangwa icyo hejuru mu kirere.”
12Ariko Ahazi aravuga ati “Nta cyo nsaba, singiye kugerageza Uwiteka.”
13Yesaya aravuga ati “Nimwumve yemwe mwa muryango wa Dawidi mwe, murushya abantu mukabona biboroheye, none murashaka no kurushya Imana yanjye na yo?
14Mat 1.23 Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w'umuhungu amwite izina Imanweli.
15Amata n'ubuki ni byo bizamutunga kugeza aho azamenyera ubwenge bwo kwanga ibibi agakunda ibyiza,
16kuko uwo mwana ataramenya ubwenge bwo kwanga ibibi ngo akunde ibyiza, igihugu cy'abo bami bombi wazinutswe kizatabwa.
17“Wowe n'abantu bawe n'inzu ya so Uwiteka azabateza iminsi mibi itigeze kubaho uhereye umunsi Abefurayimu batanye n'Abayuda: ni ko guterwa n'umwami wa Ashuri.
18“Nuko icyo gihe Uwiteka azahamagaza ikivugirizo isazi zo mu gihugu cyose cy'imigezi ya Egiputa, n'inzuki zo mu gihugu cya Ashuri.
19Bizaza byose byararare mu bikombe no mu masenga yo mu bitare, no ku mahwa yose no mu rwuri hose.
20“Icyo gihe Uwiteka azogosha umusatsi ku mutwe n'ubwoya bwo ku birenge, abyogosheshe icyuma cy'igitirano, ari cyo mwami wa Ashuri wo hakurya y'uruzi, ndetse kizamaraho n'ubwanwa.
21“Icyo gihe umuntu azaragira inka y'iriza n'intama ebyiri.
22Nuko kuko amata azaba ari menshi, azatungwa n'amavuta, ndetse abazasigara mu gihugu bose bazatungwa n'amavuta n'ubuki.
23“Kandi icyo gihe ahabaga imizabibu igihumbi igura shekeli igihumbi, hose hazamera imifatangwe n'amahwa.
24Uwitwaje umuheto n'imyambi ni we uzahagera, kuko igihugu cyose kizaba ari imifatangwe n'amahwa gusa.
25Kandi n'imisozi yahingwaga yose, uzayitinyishwa n'imifatangwe n'amahwa, ahubwo hazaba urwuri rw'inka n'intama.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.