1 Ezek 26.1—28.19; Yow 4.4-8; Amosi 1.9-10; Zek 9.1-4; Mat Ibihanurirwa i Tiro.
Mwa nkuge z'i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko i Tiro harimbutse, nta mazu asigaye cyangwa aho gutaha. Iyo nkuru babwiwe iturutse mu gihugu cy'i Kitimu. 11.21-22; Luka 10.13-14
2Mwa baturage bo ku nkengero mwe, batungishwaga n'abacuruzi b'i Sidoni banyura mu nyanja, nimuceceke.
3Imbuto za Shihori n'ibisarurwa bya Nili byanyuraga mu mazi menshi, ni byo byababeraga indamu. Aho ni ho hari iguriro ry'amahanga.
4Yewe Sidoni, korwa n'isoni kuko inyanja ivuze, igihome cyo ku nyanja kiravuze kiti “Sindaramukwa kandi sindabyara, nta n'ubwo ndonsa abahungu kandi sindarera abakobwa.”
5Inkuru y'i Tiro niyamamara muri Egiputa, bazababara cyane.
6Nimwambuke mujye i Tarushishi mwa baturage bo mu nkuka mwe, muboroge.
7Mbese uyu mudugudu ni wa wundi wanyu wajyaga wishima, wahozeho kera cyane, bene wo bajyaga bakunda kujya kure guturayo?
8Ni nde wagiriye i Tiro inama yo kuhatera kandi ari umudugudu wambika amakamba, abacuruzi baho bari ibikomangoma, n'abatunzi baho bakaba bari abanyacyubahiro mu isi?
9Uwiteka Nyiringabo ni we wagiye iyo nama ngo asuzuguze ubwibone bw'icyubahiro cyose, kandi ngo ahinyuze abanyacyubahiro bo mu isi bose.
10Wa mukobwa w'i Tarushishi we, nyura mu gihugu cyawe nka Nili kuko nta mushumi ukikuziritse.
11Yarambuye ukuboko kwe hejuru y'inyanja anyeganyeza ibihugu by'abami, Uwiteka ategeka iby'i Kanāni ngo barimbure ibihome byaho.
12Aravuga ati “Wa mwari w'i Sidoni w'impabe we, ntuzongera kwishima. Haguruka wambuke ujye i Kitimu kandi na ho ntuzahabona ihumure.”
13Murebe igihugu cy'Abakaludaya, ubwo bwoko bwarashize. Abashuri bahahinduye ah'inyamaswa zo mu butayu, bubatse iminara yabo, basenya amazu y'ibwami, bahahindura itongo.
14Mwa nkuge z'i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko igihome cyanyu kirimbutse.
15Maze uwo munsi i Tiro hazibagirana imyaka mirongo irindwi, ihwanye nk'iminsi umwami yamara ku ngoma. Iyo myaka mirongo irindwi nishira, ibizaba kuri Tiro bizaba nk'ibyo mu ndirimbo ya maraya.
16Wa maraya wahararutswe we, enda inanga ugendagende mu mudugudu, ucurange neza, uririmbe indirimbo nyinshi kugira ngo wibukwe.
17Nuko iyo myaka mirongo irindwi nishira Uwiteka azagenderera i Tiro, hazasubira ku bucuruzi bwaho hasambane n'ibihugu by'abami bo mu isi bose.
18Ubutunzi n'ubucuruzi bwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwa ukwabyo, kuko ubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere y'Uwiteka kugira ngo barye bahage, babone n'imyambaro ikomeye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.