1Urugero rw'uburiganya ni ikizira ku Uwiteka,
Ariko ibipimisho by'ukuri biramunezeza.
2Iyo ubwibone buje isoni ziherako zikaza,
Ariko ubwenge bufitwe n'abicisha bugufi.
3Gutungana kw'abakiranutsi kuzabayobora,
Ariko ubugoryi bw'abariganya buzabarimbura.
4Ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w'uburakari,
Ariko gukiranuka kudukiza urupfu.
5Gukiranuka k'umuntu uboneye kuzamutunganyiriza inzira,
Ariko umunyabyaha azagushwa n'ibyaha bye.
6Gukiranuka kw'abatunganye kuzabarokora,
Ariko abariganya bazategwa no kugira nabi kwabo.
7Iyo umunyabyaha apfuye kwiringira kwe kuba gushize,
Kandi ibyiringiro by'abakiranirwa biba bishiranye na bo.
8Umukiranutsi akizwa amakuba,
Umunyabyaha agasubira mu kigwi cye.
9Utubaha Imana yicisha mugenzi we akanwa ke,
Ariko umukiranutsi azikirisha ubwenge bwe.
Iyo umukiranutsi amerewe neza umudugudu urishima,
10Iyo umunyabyaha apfuye impundu ziravuga.
11Umugisha w'abakiranutsi ushyira umudugudu hejuru,
Ariko usenywa n'akanwa k'umunyabyaha.
12Ugaya umuturanyi we nta mutima agira,
Ariko umuntu ujijutse we aricecekera.
13Ugenda azimura agaragaza ibihishwe,
Ariko ufite umutima w'umurava ntamena ibanga.
14Aho abayobora b'ubwenge batari abantu baragwa,
Ariko aho abajyanama bagwiriye haba amahoro.
15Uwishingira uwo atazi bizamubabaza,
Ariko uwanga kwishingira aba amahoro.
16Umugore ugira ubuntu ahorana icyubahiro,
Kandi abagabo b'abanyamaboko babona ubutunzi.
17Umunyambabazi agirira ubugingo bwe neza.
Ariko umunyamwaga ababaza umubiri we.
18Umunyabyaha ahabwa ibihembo by'ibishukano,
Ariko ubiba gukiranuka azabona ibihembo by'ukuri.
19Ukomeye mu byo gukiranuka azahabwa ubugingo,
Kandi ukurikirana ibibi aba yishakiye urupfu.
20Abafite umutima w'ubugoryi ni ikizira ku Uwiteka,
Ariko anezezwa n'abagenda batunganye.
21Ni ukuri rwose umunyabyaha ntazabura guhanwa,
Ariko urubyaro rw'umukiranutsi ruzakizwa.
22Umugore w'uburanga bwiza utagira umutima,
Ni nk'impeta y'izahabu ikwikirwa mu mazuru y'ingurube.
23Ibyo umukiranutsi yifuza ni ibyiza bisa,
Ariko ibigenewe umunyabyaha ni uburakari.
24Hari umuntu utanga akwiragiza,
Nyamara akarushaho kunguka.
Kandi hari uwimana birenza urugero,
Ariko we bizamutera ubukene gusa.
25Umunyabuntu azabyibuha,
Kandi uvomera abandi na we azavomerwa.
26Uwimana amasaka azavumwa na rubanda,
Ariko umugisha uzaba ku uyabagurira.
27Ugira umwete wo gushaka ibyiza aba yishakiye gukundwa,
Ariko ushaka kugirira abandi inabi, izamugaruka.
28Uwishingikirije ku butunzi bwe azagwa,
Ariko umukiranutsi azatoha nk'ikibabi kibisi.
29Utera imidugararo mu rugo rwe umurage we uzaba umuyaga,
Kandi umupfapfa azahakwa n'ufite umutima w'ubwenge.
30Imbuto z'umukiranutsi ni igiti cy'ubugingo,
Kandi umunyabwenge agarura imitima.
31 1 Pet 4.18 Dore abakiranutsi bazahanwa bakiri mu isi.
Nkanswe abakiranirwa n'abanyabyaha.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.